Meddy aherutse gutaramira muri Seychelles mu mpera za Kanama 2019 aho yasubiye mu Ukwakira uyu mwaka.
Uyu muhanzi uri mu Banyarwanda bakorera umuziki hanze bakunzwe yasinye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo rwa Seychelles nyuma yo kuhakorera ibitaramo bibiri yagiriyemo ibihe byiza.
Ni amasezerano yagiranye n’Ikigo gikomeye mu by’Ubukerarugendo cya “Maz Millions”, gifite icyicaro muri Seychelles ariko kikaba cyaragabye amashami ku Isi yose.
Meddy aganira na IGIHE yagize ati ”Nagiranye na bo amasezerano y’imyaka ibiri, nzajya namamaza ubukerarugendo bwo muri iki gihugu.”
Ku ikubitiro Meddy yatangiranye na tombora yateguwe na Maz Millions aho abantu bagiye kugerageza amahirwe uzatsinda akazahabwa igihembo nyamukuru cy’iminsi 14 abayeho nk’umuherwe muri Seychelles mu gikorwa cyiswe “Maz Luxury”.
Ushaka kugerageza amahirwe muri iyi tombora aca ku rubuga rwatanzwe akiyandikisha icyakora bikamusaba kuba afite 100$.
Aya madolari aba ashobora gutuma atsindira kimwe mu bihembo bikuru nk’itike y’indege mu myanya y’abanyacyubahiro ijya muri Seychelles, kumara iminsi 14 muri hoteli ya mbere ihenze muri iki gihugu, afite kajugujugu imutembereza n’ubwato bwe bwite bumutembereza mu nyanja.
Uko ibihembo birutana ni nako iminsi yo kumara muri Seychelles izaba irutana, byitezwe ko buri cyiciro cya tombora hazajya hahembwa abanyamahirwe 15. Icyiciro cya mbere cy’iyi tombora kizatangaza abatsinze mu minsi 54.
Meddy yagize ati ”Amahirwe ubu ni menshi cyane kuko nibwo bigitangira abashaka banabishoboye bayahatanira.”
Uyu mukino w’amahirwe utegurwa n’abaherwe bo muri Seychelles ugamije gufasha abantu kumva uko ubuzima bw’abakungu ku Isi buba bumeze bagatemberezwa muri Seychelles mu buryo abaherwe bahatemberera babaho.
Umuntu utsinze ahabwa amahirwe yo gutemberana n’umuntu umwe umuherekeje muri urwo rugendo.
Umuhanzi Meddy yirinze gutangaza ingano y’amafaranga yahawe kugira ngo akorane na Maz Millions mu kwamamaza ubukerarugendo bwa Seychelles mu myaka ibiri .
Reba "All Night" imwe mu ndirimbo Meddy aheruka gusohora



















TANGA IGITEKEREZO