’Bonezaball’ ni umukino ukinwa n’abakinnyi 12, batandatu kuri buri kipe ikanagira ’rutahizamu’ umwe ari na we uba yemerewe gukinira mu rubuga rw’ikipe bahanganye.
Ngirinshuti Jonas w’imyaka 27 avuga ko ubusanzwe yakinaga Valleyball, kwiruka n’indi mikino ariko rimwe ubwo yari aryamye yagize inzozi abona barimo gukina umikino mushya arabyuka ashushanya ikibuga bakiniragaho n’uko bakinaga nyuma atangira kwandika amategeko.
Ngirishuti aganira na IGIHE yagize ati "Ni igitekerezo nagize nijoro ndyamye. Ubusanzwe nkunda imikino cyane kuva ndi muto urebye ni naho byavuye kuko ni kimwe mu bintu ndi gutekerezaho cyane. Ubu namaze kuwigisha urubyiruko rwa hano i Rusizi, dufite amakipe 12 ariko turashaka kuwumurika ku rwego rw’igihugu vuba."
Bugingo Emmanuel ushinzwe imikino muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yabwiye IGIHE ko yabonanye n’uwahimbye uwo mukino bakaganira ndetse akaba yaramugiriye inama zinyuranye zatuma awuteza imbere harimo kurushaho kuwukwirakwiza mu bigo by’amashuri.
Yagize ati “Ni ishema kubona Umunyarwanda agira igihangano nk’iki mu rwego rwa siporo. Ndumva ari byiza kandi tuzakorana nk’inzego zinyuranye yaba Akarere na Minisiteri tuzamushyigikira kugira ngo nugera no mu mahanga igihe tuzajya guhangana na bo tuzabe tuwuzi kandi tubarusha kuko ari uwacu."
Uyu mukino ushobora kumurikwa mu minsi ya vuba ku rwego rw’igihugu, ukinwa mu gihe kingana n’iminota 70, igice cya mbere kigira iminota 35 n’icya kabiri kikagira iyindi 35 bakaruhuka iminota 10.
Ukinishwa amaguru n’umutwe. Hagati mu kibuga haba harimo ikintu kimeze nk’urushundura, hagati muri rwo harimo agatebo (pannier) ari nako ushaka gutsinda ateramo umupira.
Buri kipe iba ifite rutahizamu umwe mu kibuga cy’iyindi, ari na we usatira abakeba ababuza gutsinda mu gatebo.
Ku ntebe y’abasimbura haba hicaye abakinnyi batandatu ariko ikipe yemerewe gusimbuza kane gusa.
Ngirinshuti avuga ko umukino we yamaze kwukorera amategeko no kuwandikisha mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).



















TANGA IGITEKEREZO