00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nibamureke uyobora abacuruza indirimbo zihimbaza Imana yasabiwe gufungwa kubera ibyaha birimo ivangura

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 September 2019 saa 10:27
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo Umuyobozi wa Unity Gospel Music Company, Nibamureke Valens, ushinjwa ibyaha birimo gukangisha umuntu ko azamugirira nabi n’ivangura.

Nibamureke uyobora ishyirahamwe ricuruza umuziki w’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2019 ashinjwa ibyaha bishingiye ku magambo yabwiye mugenzi we witwa Murwanashyaka Faustin, ko ari ‘Umuhutu w’Igitera, ukwiye gupfa’.

Kuri uyu Gatatu nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho ibyaha bikomeye birimo kuvogera urugo rw’umuntu, gukoresha ibikangisho byo kuzagirira nabi umuntu, ivangura no gukurura amacakubiri, itwara n’ifungirana ry’umuntu ritemewe n’amategeko.

Umushinjacyaha bwavuze ko ku wa 7 Gicurasi 2019 Murwanashyaka ari mu kabari Ku Giti cy’inyoni asangira na Nibamureke bari n’abandi bantu bose hamwe ari batanu, Nibamureke ngo yamubwiye ko ari ‘Umuhutu w’igitera ukwiye kwicwa’.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Nibamureke yigeze gutaha ahagana saa tanu z’ijoro avuye mu kabari mu Miduha, ajya mu rugo rwa Murwanashyaka araruhondagura. Icyo gihe Murwanashyaka yahise afungura asanga ni Nibamureke ariko ntiyamubwira icyo yamushakiraga.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Nibamureke adahakana ibyo byose kandi bigashimangirwa n’abatangabuhamya babajijwe n’Ubugenzacyaha ndetse n’ababajijwe n’Ubushinjacyaha, busanga Urukiko rwakwemeza ko afungwa by’agateganyo kuko ibi byaha byose hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yabikoze kandi ari ibyaha bikomeye.

Umushinjacyaha yavuze ko banashingira ku mpamvu z’umutekano wa Murwanashyaka kuko yishinganishije ku nzego zose zirimo n’Umukuru w’Igihugu.

Yavuze ko ukekwaho icyaha hari ibyo yasobanuriye ubushinjacyaha bukeneye gukoraho iperereza ndetse n’urega ibyo yavuze bigikorwaho iperereza, ariyo mpamvu basaba urukiko ko Nibamureke yaba afunzwe by’agateganyo.

Nibamureke yahawe umwanya avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha, ko ibyo ashinjwa byose atabyemera ndetse bishingiye ku mugambi wacuzwe na Murwanashyaka n’abayobozi ba United Street Promoters yo icuruza umuziki usanzwe.

Yabwiye urukiko ko we na Murwanashyaka bari inshuti zikomeye ndetse ari nawe wamuzanye i Kigali amukuye mu cyaro akanamuhesha akazi muri United Street Promoters.

Nyuma ngo Nibamureke avuye muri United Street Promoters ngo abayobozi bayo batangiye gukoresha Murwanashyaka kuko bari baziko ari inshuti ye, niko gutangira gushaka uburyo bwo kumugirira nabi.

Uwunganira Nibamureke yavuze ko ibibazo umukiliya we yagiranye na Murwanashyaka bishingiye ku bucuruzi, bitagakwiye kujya mu nkiko kuko bitagize ibyaha.

Yasabye urukiko gutegeka ko umukiliya we arekurwa agakurikiranwa ari hanze cyane ko nta byaha yakoze n’ibyo Ubushinjacyaha buvuga ari ibihimbano.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2019, saa cyenda z’igicamunsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages