Icyaha cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata aho ukekwa bivugwa ko yishe Narame Delphine w’imyaka 49 bikabera mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Musenyi, Umudugudu wa Rurama.
Mu itangazo yashyize kuri Twitter, RIB yashimiye abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.
Turamenyesha abaturarwanda ko Nikobahoze Straton washakishwaga n'Urwego rw'Ubugenzacyaha yafashwe muri uyu mugoroba.
RIB irashimira abaturage batanze amakuru n'abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba. https://t.co/FuS3vutwPg
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 16, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!