00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nimwiza Meghan yahawe akazi muri Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 May 2020 saa 10:22
Yasuwe :

Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, yahawe akazi muri kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma y’uko bakuru be bamubanjirije nabo bari bamaze igihe bagahawe.

Uyu mukobwa nyuma yo gutanga ikamba akarishyikiriza uwamusimbuye mu mwaka wa 2020 yamaze guhabwa imirimo mishya mu ikipe itegura Miss Rwanda.

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa Miss Rwanda ahamya ko Nimwiza Meghan yahawe akazi nk’ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umuvugizi.

Uyu mukobwa yahawe iyi mirimo nyuma y’abandi bakobwa bamaranye umwaka inshingano nka; Iradukunda Elsa wahawe inshingano nk’ushinzwe ubufatanye bwa Miss Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo na Iradukunda Liliane ushinzwe imigendekere y’ibikorwa by’irushanwa.

Aba bose bahawe imirimo mu gihe Mutesi Jolly akunze kugaragara mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa nubwo we atari imirimo ihoraho.

Izi mpinduka ziri kuba mu rwego rwo guha imirimo aba bakobwa nka bamwe mu banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse banafite ubunararibonye kugira ngo rirusheho kugenda neza.

Irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 ryegukanywe na Nishimwe Naomie wambitswe ikamba muri Gashyantare 2020.

Kuva Miss Rwanda yakongera kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bahati Grace niwe wambitswe ikamba rya mbere mu 2009, mu 2012 Aurore Kayibanda, mu 2014 Akiwacu Colombe, 2015 Kundwa Doriane, 2016 Mutesi Jolly, 2017 Iradukunda Elsa, 2018 Iradukunda Liliane, 2019 ryegukanwa na Nimwiza Meghan.

Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 yahawe imirimo mu baritegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages