Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2019, iserukiramuco rya Rwanda Film Festival rimaze imyaka 15 ribera mu Rwanda ryari riri kuba.
Herekaniwemo filime 60 z’abakora sinema bo mu bihugu bitandukanye ku Isi. Filime zerekanirwaga muri Kigali Century Cinema, Kigali Cultural Village no mu Isomero rusange rya Kigali.
Intego nyamukuru y’iri serukiramuco ni uguteza imbere, guha agaciro no kumva neza ubuhanzi bwa filime mu Rwanda.Herekanwe izindi filime zitandukanye zaturutse mu bindi bihugu ku Isi yose.
Muri filime zerekanwe harimo ingufi, indende, filime mbarankuru, filime z’uruhererekane n’izindi.
Mu zerekwanwe harimo; “I Got My Things And Left” ya Philbert Mbabazi, “Luna” ya Bora Shingiro, “Kazungu” ya Yuhi Amuli, “Sukut” ya Ganza Moise na Mercy Of The Jungle ya Joel Karekezi umaze gutwara ibihembo byinshi mpuzamahanga.
Harimo kandi “Karani Ngufu” yatangiye ari uruhererekane ariko igahindurwamo filime y’iminota 90. Ntarindwa Diogène wamamaye nka Atome mu gusetsa, niwe wari wagizwe Ambasaseri wa Rwanda Film Festival uyu mwaka.
Mu isozwa ry’iri serukiramuco, hatanzwe ibihembo kuri filime zirimo na Mercy of The Jungle imaze kuba ubukombe.
Iyi yari iherutse kwegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ryitwa FESPACO ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso birimo n’igihembo nyamukuru cyitwa ‘l’Étalon de Yennenga’.
Yanegukanye igihembo mu iserukiramuco rya Luxor African Film Festival [LAFF] ribera mu Misiri, cyahawe inyito ya The Silver Mask of Tutankamun, gitangwa mu cyiciro kiba muri iri serukiramuco cyitwa Freedom international Competition.
Ubu, iri guhatana mu byiciro birindwi muri birindwi muri Africa Movie Academy Awards[AMAA] itegurirwa muri Nigeria,bitangwa kuri uyu wa 27 Ukwakira 2019 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Uko ibihembo bya Rwanda Filim Festival 2019 byatanzwe:
– Filime nziza ndende yabaye ‘‘The Mercy of the jungle” ya Joel Karekezi
– Filime ngufi iba "Measure of a woman" ya Sara Bletcher
– “Zombies” ya Baloji yo yashimwe n’akanama nkemurampaka muri filime ngufi
– Filime mbarankuru ngufi nziza yabaye “E’ville” ya Nelson Makengo
– Filime mbarankuru ndende yabaye Freedom isn’t free- The freedom charter today” ya Martin Jansen
– Filime y’ibishushanyo nziza yabaye “Battledream Chronicles: A new beginning” ya Alain Bidard
– Filime y’uruhererekane ica kuri murandasi yabaye “Freedom street” ya Mligane Dube
– Filime nziza y’Umunyarwanda iba “Kazungu” ya Yuhi Amuli



















TANGA IGITEKEREZO