Iri rushanwa rikomatanya gusiganwa ku maguru, koga no kunyonga amagare ryari ribereye ku nshuro ya gatanu ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu muri Rubavu, ryegukanywe na Niyitanga w’imyaka 17 wahigitse bagenzi be.
Mu cyiciro cy’abahungu, Niyitanga Kevin yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota ibiri n’amasegonda icyenda mu gihe Uwineza Hanan mu bakobwa yakoresheje 1:17’32’’ ku ntera ya metero 750 mu mazi, kilometero 20 ku igare n’eshanu ku gusiganwa n’amaguru.
Prudent Ngabo wakinaga mu ikipe yavuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko bari baje kwigira ku Rwanda kuko iwabo nta marushanwa bagira.
Yagize ati ‘’Ubu ni bwa gatatu twitabira aya marushanwa kandi turishimye. Nubwo byatugoye kuko uyu mukino ari mushya bivuga ko utaremerwa n’amategeko kuko nta shyirahamwe tugira rikora gusa bizaza. Turashima u Rwanda ukuntu batwishimiye.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yatangaje ko abantu bazagenda babyitabira bitewe no kwiyongera kw’amarushanwa.
Yagize ati “Aya marushanwa twayateguye bituma abaturanyi bo muri Congo bifuza kuyitabira nk’abaturanyi. Yagenze neza kandi twatunguwe kuba abana batsinze bakuru babo, uyu mukino uri gutera imbere gusa hari imbogamizi mu magare akaba aryo mpamvu dukeneye amarushanwa menshi.’’
Biteganyijwe ko andi marushanwa azakurikiraho yitiriwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore azabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ya 25 Werurwe 2018.



















TANGA IGITEKEREZO