00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukadaff wari umaze igihe atagaragara mu muziki yashyize hanze Album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 March 2020 saa 04:16
Yasuwe :

Niyitegeka Gentil Leonce benshi bamenye nka Mukadaff, umuraperi wakanyujijeho mu minsi ishize ariko wari umaze igihe yaratuje atumvikana mu bikorwa bya muzika, yashyize hanze album ya mbere ye yise “Igikoni”.

Iyi Album ya mbere ya Mukadaff igizwe n’indirimbo 14 muri 35 yakoze kuva yatangira umuziki mu 2016, kuri iyi album nshya y’uyu muraperi hariho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi nka; Karimunda yakoranye na B- Threy, Bundi bushya yakoranye na Puff G, Bihemu yakoranye na Fireman, Ailosa yakoranye na Bulldogg.

Album “Igikoni” yakozweho n’abatunganya indirimbo babiri ari bo Trackslayer na Sean Brizz, yasohotse indirimbo zose zikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo azagenda afatwa gake gake.

Mukadaff avuga uko yiteguye kumenyekanisha Album ye nshya “Igikoni”, binyuze mu gukora gukora ibitaramo bizazenguruka uturere turimo imijyi ikomeye mu Rwanda kugira ngo yegere abakunzi ba muzika ye badatuye mu Mujyi wa Kigali.

Mukadaff aganira na IGIHE yagize ati” Nari maze igihe ntuje ntagaragara mu muziki, ariko ni ibi nari ndimo, nari ndi kureba uko nakora album yanjye ya mbere nkayirangiza ubu igikurikiyeho ni ugushaka uko nayimenyekanisha.”

Uyu muraperi wavukiye i Kigali mu karere ka Nyarugenge yinjiye mu muziki ubwo yari ari kurangiza amasomo ye ya kaminuza cyane ko yize itangazamakuru muri ICK, (Institut Catholique de Kabgayi, aho yagiye arangije amashuri yisumbuye muri LDK (Lycée de Kigali), aho yize indimi.

Ailosa ya Mukadaff Ft Bulldogg

Bihemu ya Mukadaff na Fireman

Karimunda ya Mukadaff na B-Threy

Mukadaff wari umaze igihe atagaragara mu muziki yashyize hanze Album ye ya mbere yise "Igikoni"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages