Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota icyenda gusa mu mikino 10 imaze gukina.
Nyuma yo gutsindwa na Heroes FC ibitego 3-2 ku wa Kabiri, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusezerera abari abatoza bayo nk’uko iyi kipe yabyemeje ibinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Bidasubirwaho twifuje kubamenyesha ko uwari umutoza wacu #Amaris ndetse na #Pablo wari umwungirije bamaze gutakaza izo nshingano @FERWAFA @SADDAMMIHIGO @MusanzeDistrict @Radiotv10rwanda @Radiorwanda_RBA @ENERGY888FM pic.twitter.com/ohuijrATuh
— musanzefc (@musanzefc) November 27, 2019
Mu mpera z’ukwezi gushize, Ubuyobozi bwa Musanze Fc bwari bwasabye umutoza gushaka amanota arindwi mu mikino itatu yari afite imbere , atayabona hagafatwa izindi ngamba.
Iyi mikino Musanze FC yahuyemo na Espoir FC (1-2), Sunrise FC (1-1) na Rayon Sports (1-1) yabonetsemo amanota abiri gusa, ariko akomeza kwihanganirwa nyuma yo gutsinda Gicumbi FC.
Gutsindwa na Heroes FC ni yo yabaye imbarutso nyamukuru yo gutuma abatoza bombi bakomoka mu Burundi, basezererwa aho bivugwa ko Seninga Innocent ari mu bashobora gusubira muri iyi kipe yo mu Majyaruguru.
Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, ubwo herekanwaga abakinnyi, Niyongabo yari yijeje Musanze FC ko azayihesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, igaserukira igihugu mu mwaka utaha w’imikino, ariko birangiye yirukanwe nyuma y’amezi ane gusa.
Niyongabo Amars yabaye umutoza wa gatanu utandukanye n’ikipe yatozaga kuva Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino itangiye, aho akurikiye Mathurin Olivier Ovambe watandukanye na Mukura Victory Sports, Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanwe na Gicumbi Fc, Bisengimana Justin watandukanye na Bugesera Fc ndetse na Seninga Innocent uherutse gusezera muri Etincelles FC.



















TANGA IGITEKEREZO