00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umusaza yiyahuje inzitiramibu

Yanditswe na
Kuya 21 July 2015 saa 12:45
Yasuwe :

Niyongira Cassien uri mu kigero cy’imyaka 50, mu Mudugudu wa Ngoma V, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, yiyahuye akoresheje inzitiramibu, nyuma y’amakimbirane n’intonganya ikomeye mu rugo rwe.

Nyiraminani Anonciata, Umuyobozi w’umudugudu wa Ngoma V yatangarije IGIHE ko mu rugo rwa Niyongira hahoraga amakimbirane aturuka ku businzi no kutita ku muryango.

Mu mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2015, uwo musaza yongeye gutaha yasinze bikomeye, atongana n’umugore ndetse n’abana, kugeza ubwo ubuyobozi bw’umudugudu n’abanyerondo baje guhosha ayo makimbirane yashoboraga no kuvamo imirwano.

Gusa ngo abayobozi basize basabye abo muri urwo rugo kuryama, ariko Niyongira we arabyanga, akomeza kuryama imbere y’umuryango abandi bagakeka ko ari ubusinzi.

Mu masaha ya ninjoro ni bwo yafashe inzitiramibu, ayikoramo umugozi, maze akora ipfundo arimanika mu giti, maze aryimanikamo, arapfa.

Umurambo we wabonetes mu gitondo cy’uyu wa 21 Nyakanga 2015, Polisi ikaba yahise iwutwara ngo habanze hasuzumwe neza niba koko yiyahuye.
Niyongira assize umugore n’abana batanu.

Abaturage bahuruye
Umurambo wa Niyongira wahise ujyanwa ku bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages