Nkubili akekwaho ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.
Bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ubwo yaherukaga mu rukiko ku wa 30 Ukwakira 2020, Nkubili yatakambiye Urukiko asaba kurekurwa kubera ko arembye, hanzurwa ko urubanza ruzasomwa ku wa 5 Ugushyingo 2020. Byarangiye rusomwe kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Ugushyingo, mu mpamvu urukiko rwavuze ko byari mu rwego rwo guhuza ibihe n’amategeko byo gusaba kurekurwa by’agateganyo.
Nkubiri akurikiranywe afunzwe by’agateganyo hashingiwe ku cyemezo cyo ku wa 26 Kanama 2020 cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, mu bujurire ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga ry’agateganyo cyo ku wa 11/08/2020.
Nkubili amaze kubona ko Urukiko rudahinduye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze, amaze kubona kandi ko urukiko rwisumbuye rwamaze kuregerwa mu mizi, yatanze ikirego asaba gufungurwa by’agateganyo, atanga impamvu y’uburwayi no kuba adashobora kotsa igitutu abatangabuhamya, kandi bikaba ari ihame ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.
Byongeye, yatanze ingwate ya 9,000,000,000 Frw n’abishingizi b’inyangamugayo, bemeye kumwishingira kugira ngo abashe gukurikiranwa adafunzwe.
Urukiko rwavuze ko rusanga kuba Nkubiri avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko, ko nta rindi perereza bugikora, ko kandi abatangabuhamya Ubushinjacyaha bwababajije, ko bidashoboka ko yabotsa igitutu, rusanga ibi bivugwa nta shingiro byahabwa, kuko umucamanza agomba kwakira no gusuzuma ibimenyetso byose ababuranyi batanze bashinja cyangwa biregura, byo guhamya imvugo yabo.
Ubushinjacyaha bwo bwaragaragaje ko Nkubili afunguwe yasibanganya ibimenyetso kandi ko yakotsa igitutu abatangabuhamya, urukiko rusanga bitakurwaho no kuba Ubushinjacyaha bwararegeye urukiko mu mizi, kuko igihe cyose umuburanyi afite uburenganzira bwo gutanga ibimenyetso bishinja cyangwa bishinjura.
Urukiko ngo rwanasanze mu gihe Ubushinjacyaha bubonye ibindi bimenyetso bishinja, bwabitanga, bipfa kuba byanyuze mu nzira no mu buryo bukurikije amategeko, bityo ko iyi mpamvu itashingirwaho Nkubili afungurwa by’agateganyo.
Uburwayi bwatinzweho
Urukiko rwavuze ko rusanga mu cyemezo cyemeje ko Nkubili akomeza gufungwa by’agateganyo, urukiko rwaragaragaje koko ko arwaye, kuko yagaragaje ibyemezo byo kwa muganga.
Ariko ngo rwanagaragaje ko kubera impungenge ko afunguwe by’agateganyo yasibanganya ibimenyetso ndetse ko yatera ubwoba abatangabuhamya, ndetse ko uburwayi bwe buzwi n’abamurinda aho afungiye, bafite inshingano zo kumujyana kwa muganga igihe bibaye ngombwa ko bamujyanye no mu yandi mavuriro.
Urukiko rwavuze ko Nkubili atashoboye kugaragaza ko ibyemejwe n’urukiko bidashoboka, ko nta kindi gishya yashyikirije urukiko nyuma yo gufata icyemezo ku bujurire bwe ku buryo rwabihereho.
Urukiko ngo rwasanze abaganga aribo bagena aho umurwayi ashobora kubona ubuvuzi kuruta ko urukiko ubwarwo rwemeza ko yafungurwa kugira ngo ajye kwivuriza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Urukiko rwanze ingwate ya miliyari 9 Frw
Ku byerekeye kumenya niba Nkubili Alfred yafungurwa atanze ingwate cyangwa abishingizi, Nkubili yatanze ingwate isaga 9.000.000.000 Frw n’abishingizi b’inyangamugayo, kugira abashe gukurikiranwa adafunzwe kuri 2.036.938.199 Frw aregwa.
Ibyo ngo byagaragazaga ko arekuwe atatoroka ubutabera, asaba ko rwabishingiraho rugategeka ko ahita arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Uhagarariye Ubushinjacyaha ariko yavuze ko ku bijyanye n’ingwate n’abishingizi, hatanzwe ibirego byinshi, ikindi ngo mu bujurire batanze ingwate ifite agaciro ka miliyari 7 Frw none ubu bavuze ko ari ingwate ifite agaciro ka miliyari icyenda, byongeye, ngo basanze iyo mitungo ari ingwate y’ibigo bitandukanye.
Urukiko rwavuze ko kuba Nkubili avuga ko yatanze ingwate ya 9000.000.000 Frw mu gihe akurikiranweho 2.036.938.199 Frw, rusanga icyo kinyuranyo avuga atagifiteho uburenganzira busesuye kuko mu ngwate yatanze harimo ingwate ku bigo by’imari bitandukanye, ndetse n’Ubushinjacyaha bukavuga ko iyo mitungo yafatiriwe.
Kuba ngo Nkubili yongera kuba ariyo atangamo ingwate, urukiko rusanga nta gaciro ingwate avuga yahabwa, rukaba rusanga n’ubundi kuba isanzwe ari ingwate itatuma n’ubundi yitaba mu gihe azi neza ko hari ahandi yayitanze.
Ku bijyanye n’abishingizi, urukiko rwavuze ko rusanga nta gihamya cyemeza ko bafite ubushobozi bwo kuriha ibyangijwe n’icyaha mu gihe Nkubili yaba ahamwe nacyo.
Urukiko rwanzuye ko rusanga impamvu zose Nkubili ashingiraho asaba gufungurwa by’agateganyo nta shingiro zifite, bityo icyemezo yafatiwe kikaba kidakwiriye guhinduka.
Urubanza mu mizi ruzaburanishwa ku wa 27 Ugushyingo 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!