Polisi y’u Rwanda ivuga ko idosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, aho abo bagabo batatu bakurikiranweho icyaha cy’ububeshyi n’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana.
Abafashwe ni Nkurikiyumukiza Jean De Dieu wiyita Bishop watawe muri yombi tariki 19 Mata 2017 ari kumwe na bagenzi be babiri biyitaga abapasiteri, bagiye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, mu rugo rw’uwitwa Christophe bagiye kumusengera, bamubeshya ko hari ibintu by’amarozi Imana yaberetse iwe, bamusaba 180,000 Frw yo gutega ngo bajye kubijugunya muri Uganda.
Uwiyita Bishop yahoze asengera mu Itorero ryitwa Umusozi w’Ibyiringiro, ariko yaje kurivamo nta rindi rizwi asengeramo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu avuga ko bafashwe babeshya abantu ko babasengera Imana ikabahishurira ahatezwe ibirozi mu ngo zabo, bakaza nk’abaje kubitegura kandi aribo babyishyiriramo rwihishwa.
Yagize ati “Iyo barangije basaba uwo nguwo amafaranga ngo ibyo bintu bataburuye aho hantu ngo bajye kubijugunya kure y’aho ari. Bavuga kure, bakabeshya ko byaturutse mu Nyanja, mu kiyaga cya Victoria cyangwa n’ahandi runaka. Wa wundi akumva ko hari icyo Imana imukijije, bakamusaba nk’abasaba tike yo kujya kubijugunya.”
“Twamenye amakuru mu buryo butandukanye kuko hari abagiye babikorerwa, bagatanga amakuru, polisi irakurikirna ari nabwo yaje kubafata, tukusanya ibimenyetso, dosiye tuyishyikiriza ubushinjacyaha.”
SP Hitayezu yasabye abaturage kwirinda gushukwa n’abantu bagira icyo babasaba ngo babasengere cyangwa ngo babakize amarozi.
Ati “Abantu bakwiye kugira amakenga, umuntu wese uza yiyitirira ko ari umuvugabutumwa, yuko ahishurirwa, abantu ntabwo bakwiye kumutega amatwi ngo bitume batanga ibyabo byose cyangwa igice cyabyo kugira ngo bakizwe ibintu nk’ibyo, bakwiye kujya bashishoza ndetse bagatanga n’amakuru hakiri kare.”
Icyaha aba bagabo bakurikiranweho gihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO