IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ifasha abahinzi kugaragaza ishoramari bakora, kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.
Ubu buryo bukimurikwa hahise hatangizwa ubukangurambaga bw’ibyumweru 30, butuma buri cyumweru umuhinzi w’umunyamahirwe atsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma ya Mukantirenganya Jacqueline na Ndikubwimana Emmanuel babimburiye abandi mu kuyegukana, abandi bahinzi babiri bashyikirijwe miliyoni zabo kuri uyu wa 11 Kamena 2019.
Inkuru nziza yageze kuri Ndagijimana Steven ari mu nzu yogosheramo, ubwo yahamagarwaga mu kiganiro kuri Radio Rwanda. Yabanje gushidikanya, yitabye bamubaza niba yariyandikishije mu IKOFI ya Banki ya Kigali, arikiriza.
Yavuze ko aya mafaranga yatsindiye agiye kuyifashisha mu kugura ifumbire y’imborera azakoresha mu gufumbira ibihingwa bye kuko yakoreshaga imvaruganda gusa.
Asobanura uburyo amahirwe yamusekeye, Ndagijimana yagize ati “Naje kujya mbitsaho, nkabikura inshuro nyinshi, mbona amahirwe aransekeye. Nabitsaho nk’ibihumbi 40Frw nkabikura ibihumbi 30Frw kugira ngo Ikofi yanjye idasigaramo ubusa.”
Nsabimana Jotham wo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi na we watsindiye miliyoni 1 Frw muri IKOFI, asanzwe ari umuhinzi w’ibirayi, ibishyimbo n’ibigori.
Yavuze ko yajyaga kugura inyongeramusaruro ku bacuruzi yitwaje amafaranga, bamubwira ko ubutaha atazazana amafaranga mu ntoki, bamufungurira konti ya IKOFI, banamwibira ibanga ry’uko bishobora kumuhesha amahirwe akomeye.
Ati “Nahise ntangira gukoresha konti yanjye, nkoresha n’amafaranga menshi. Ku wa Gatanu nibwo nagiye kumva nimero idasanzwe impamagara, barambwira bati ‘Ni kuri Radio Rwanda, wabaye umunyamahirwe utomboye miliyoni mu IKOFI.”
Yabanje gutungurwa akeka ko ari abatekamutwe ariko abaturanyi bamubwira ko bamwumvise avugira kuri Radio Rwanda. Mu byishimo byinshi amaze gushyikirizwa sheki ya miliyoni imwe ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali, yagize ati “Miliyoni ni amafaranga menshi yagira aho akuvana n’aho akugeza.”
Yakomeje ati “Narabitsaga nkoherereza abandi bahinzi nk’ibihumbi bitanu, birindwi, icumi nabo bakayansubiza. Ntabwo nakoresheje menshi.”
Uyu mugabo yagiriye inama abahinzi gufunguza konti ya IKOFI, bagatangira kugerwaho n’ibyiza byayo.
Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’ubucuruzi rya BK Group Plc by’umwihariko mu bijyanye na IKOFI, yavuze ko iyi serivisi yashyiriweho guteza imbere abahinzi, aho abagera ku bihumbi 90 bamaze kuyiyandikishamo kandi intego ni ukurenza miliyoni mu mezi atandatu.
Ati “Umuhinzi wiyandikishije mu IKOFI aba afite n’amahirwe yo kuba yatsindira miliyoni iyo yibaruje nk’umuhinzi kandi wiyandikishije mu IKOFI, akaba yarayihererekanyijeho amafaranga mu buryo bwo kubitsa, kohererezanya no kubikuza ku bantu batandukanye.”
Ni gahunda yatekerejweho hagamijwe kuzamura abahinzi, ngo barenge icyiciro cyo kwihaza mu biribwa no kwivana mu bukene, ahubwo basagurire amasoko. Nubwo iyi gahunda yatangiye ikoreshwa n’abahinzi by’umwihariko, mu minsi iri imbere izafungurirwa n’abandi bose.
IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuntu yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; akegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.
Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.
Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi nubwo mu minsi iri imbere n’abandi bazafungurirwa amarembo. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.
Amafoto: Salomo George



















TANGA IGITEKEREZO