Ikipe ya Police FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa kane muri shampiyona ndetse ikaba iya kane mu Gikombe cy’Amahoro, yatangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino kuri uyu wa Gatatu mu myitozo yabereye ku Kicukiro.
Commissioner of Police Bruce Munyambo wari witabiriye iyi myitozo yerekaniwemo abakinnyi yavuze ko abashya baguzwe n’iyi kipe yabitondeye ndetse yizeye ko nibafatanya n’abatoza bahawe, bazatwara igikombe.
Ati ”Aba bakinnyi twarabitondeye, tuberekanye ku mugaragaro aho inshingano ari igikombe kandi tuzabigeraho. Ntabwo twarambagije abakinnyi gusa ahubwo n’abatoza turabafite.”
Umutoza mushya wa Police FC, Haringingo Francis Christian na we yavuze ko intego bafite ari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.
Ati “Turizera ko tugiye gufatanyiriza hamwe tukazashyira Police ku rwego ikwiye, ari rwo kwegukana kimwe mu bikombe bibiri bikomeye bikinirwa mu Rwanda”.
Haringingo azaba yungirijwe na Rwaka Claude bakoranaga muri Mukura Victory Sports ndetse na Lemis Ikamba ‘Ramadhan’ wari umutoza w’abanyezamu muri Rayon Sports.
Umunyezamu Tuyizere Jean Luc na Ngabonziza Pacifique bazamuwe bavuye muri Interforce FC, Mico Justin wavuye muri Sofapaka yo muri Kenya, Ndoriyobijya Eric wavuye muri Stand United yo muri Tanzania na Ndikumana Magloire wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi ni bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe yerekanye.
Nimubona Emery wavuye muri Bugesera FC, Munyakazi Yussuf Lule wavuye Mukura VS, Ntirushwa Aimé wakiniraga AS Muhanga, Nduwayo Valeur wa Musanze FC na Nshuti Dominique Savio watandukanye na APR FC na bo bagaragaye bwa mbere mu mwambaro w’ikipe y’abashinzwe umutekano.
Kubwimana Cédric bita Jay Polly wakiniraga Mukura, ntabwo yagaragaye muri uyu muhango bitewe n’ikibazo cy’uburwayi amaranye iminsi ariko akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi bashya ndetse akaba yahawe nimero eshanu izajya imuranga mu kibuga.
Myugariro wo hagati Nsabimana Aimable ni we wagizwe kapiteni wa mbere w’iyi kipe mu gihe Nshuti Savio Dominique ari we uzaba umwungirije.
Amafoto: Uwihanganye Hardi



















TANGA IGITEKEREZO