Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2017, nibwo uyu mugabo w’imyaka 30 utuye ku Giti cy’Inyoni, yashyikirijwe imodoka mu muhango wabereye ku cyicaro cya Bralirwa ku Kicukiro.
Nsabimana ufite abana batatu akimara gushyikirizwa imodoka yatsindiye yashimiye Bralirwa yazirikanye abakiliya ikabashyiraho iyi gahunda yo kunywa Primus, bakanasangamo ibihembo.
Yagize ati “ Nishimiye iyi ntsinzi cyane kuko ni bake mu buzima bagera kuri ibi bintu, gusa ikindi ndusha abandi ni amahirwe kuko nibwo bwa mbere nari ntomboye mpita mbona iyi modoka.”
Yongeyeho ko atibuka neza amafaranga nyir’izina yakoresheje kugira ngo yegukane iyi modoka, ariko yemeza ko kuva yatangira ku munsi yakoreshaga amafaranga asaga 3500.
Yashishikarije abakunzi ba Bralirwa by’umwihariko aba Primus kugerageza amahirwe , bakayinywa kugira ngo babashe gutombora n’ibindi bihembo birimo inzu n’ibindi.
Nyangezi Fred, Ushinzwe Ibikorwa byo Kwamamaza muri Bralirwa, yashimangiye ko uretse iyi modokaizagirira akamaro umunyamahirwe wayitsindiye n’umuryango we, haracyari n’ibindi bihembo ku bahitamo kunywa Primus.
Yagize ati “ Babongere ifite ibindi bintu by’umwihariko byo gufasha umuturage cyangwa umukunzi wa Primus guhindura ubuzima ku buryo uyu wayitsindiye ndacyeka ko guhera uyu munsi igiye kumuhindurira ubuzima bwe kuva none kuko ashobora kuyibyaza umusaruro ikamwongerera amahirwe meza we n’umuryango we.”
Muri Babongere harimo n’ibindi bihembo nk’ingofero, radiyo, amagare, matela, n’inzu nk’igihembo nyamukuru kizatangwa mu kuyisoza.
Gahunda ya ‘Babongere’ izamara amezi ane, aho umunyamahirwe wa kabiri agomba guhabwa imodoka uwa mbere agahabwa inzu yo guturwamo.



















TANGA IGITEKEREZO