IGIHE

Urubanza rwa Nsabimana ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN rwongeye gusubikwa

5 8-07-2020 - saa 10:18, IGIHE

Urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN rwongeye gusubikwa, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ko butaboneka kubera ko bufite urundi rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Iburanisha ryaherukaga ku wa 4 Kamena ryasubitswe kubera ko bamwe mu baregera indishyi muri uru rubanza batabashije kubona uburyo bwo kwitabira urubanza mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, ririmo kwifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, nirwo ruri kuburanisha uru rubanza. Ubushize umucamanza yavuze ko kubera ko bamwe mu baburanyi batabashije kuboneka, iburanisha risubukurwa none ku wa 08 Nyakanga 2020.

Kuri uyu wa Gatatu nabwo ntiryabaye, kubera ko byaje kugaragara ko Ubushinjacyaha butaboneka kuko bufite urundi rubanza mu Urukiko rw’Ubujurire, iburanisha ryimurirwa ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga.

Iyo imanza ebyiri zigonganye, amahirwe ahabwa urubanza ruri mu rukiko ruruta urundi, akaba arirwo rukomeza mu gihe zidashobora kubangikana.

Nsabimana wafatiwe muri Comores mu mwaka ushize, aregwa ibyaha birimo kuremwa umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere, yemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi.

Nsabimana Callixte akurikiranweho ibyaha by'iterabwoba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GIKUNDIRO 2020-07-09 09:03:05

Wowe wiyita B ubuze iby’uvuga!Mumatora dutsindira ku 99% kubera APR se?cg ni ubwinshi bw’aba rayons bashigikiye leta?abo bose utwitirira barwanya leta si abasirikare gusa?ntaho politique ihuriye na football kuko ari ibyo ntabwo HE yafana PSG y’abafransa!

2
B 2020-07-08 16:37:13

Njya nibaza kuki abantu banga leta bafana Rayon bakanga APR impamvu nuko nuyu Sankara na ba Baziga bakubwira ko arabakunzi ba Rayon sports nubu nuko baba bivugisha nyamara naha bafungiye nta mu rayon urabageraho ngabasure...hhh gufana we!!!

3
Emy 2020-07-08 15:36:06

Ntakundi byose n’amahitamo, that’s encompasses human being life

4
dusabimana 2020-07-08 10:00:41

Mu buzima bwacu tugomba gushishoza niba dushaka kwirinda ibibazo.Kenshi,abantu biteza ibibazo.Urugero,uyu Sankara iyo arangiza amashuli ntajye muli politike,ntabwo yari kuba afunzwe.Hariyo abantu bibeshya ko bakira vuba aruko bagiye muli politike.Nyamara ihira bake.
Ikintu cya mbere Imana idusaba,ni ugushaka ubwami bw’Imana mbere ya byose.Ikibabaje nuko abantu icyo bashyira imbere ari amafaranga,politike,shuguri,etc…Bakibagirwa ko dupfa tukabisiga.Nyamara iyo ushatse Imana kandi ukayumvira,ukabifatanya n’akazi gasanzwe,bizatuma ugira amahoro mu buzima,kandi Imana ikazakuzura ku munsi wa nyuma,ikaguha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

5
gasenyi 2020-07-08 07:45:30

Mon major nawe waziyahuye?

Kwamamaza