Ba Gikundiro i Nyamirambo kuva saa kumi n’ebyiri bari iyo mu bicu bamwaza abapolisi, atari bamwe bashinzwe umutekano ahubwo ikipe y’umupira w’amaguru.
‘Polisi we, Polisi we genda uragatoye!’ Hafi yanjye ho umunyamakuru wari uri kogeza numvaga akuka kaheze neza neza ati ‘mbega Savio, mbega Savio; ati ‘Bigango yamaze abantu’ ubwo yavugaga Ismaila Diarra na Nshuti Dominique Savio.
Ubanza na Ferwafa yari yabibonye ko uyu ari umukino ukomeye kuko wari kubera kuri Stade ya Kicukiro, wimurwa ku munota wa nyuma ushyirwa i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali.
Nta bya bindi byabaye mu mikino ya Chan umuriro ukabura, oya! Stade yakaga rwose n’urushinge warutoragura.
Aba-Rayon bari benshi bavuza za vuvuzela, hakurya ingoma bazihaye akamo n’akaruru bagakoma mu gihe ab’intege nke banyuzagamo bagakoma amashyi.
Ku munota wa 20, Savio w’imyaka 19 yacenze ba myugariro ba polisi, atera umupira ukubita igiti cy’izamu cyo hasi ujya mu rushundura, aba-Rayon baratangira barabyina.
Diarra wamaze guhimbwa Bigango kubera igihagararo cye yaje gushimangira inyota yo kongera gushimisha ba Gikundiro nyuma y’imyaka itatu nta gikombe atsinda igitego cya kabiri gishimangira uru rugendo.
‘Petit Messi’ izina ryahimbwe Nshuti Dominique Savio yaje gushimangira ubuhanga bwe ku munota wa 75 abafana bose bati ‘ukwiye amashyi’.
Kera kabaye Habyarimana Innocent ku munota wa 84 atsinda igitego cy’umunsi kuri coup franc yateye igakubita umutambiko w’izamu umupira ukaboneza mu rushundura, ahesha Police FC kubona impozamarira.
Nuko birangira bityo ari bitatu kuri kimwe, sinjye wahera!



















TANGA IGITEKEREZO