00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro:Umugabo uherutse kwica umugore we yiyahuriye aho yari afungiye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 30 December 2015 saa 01:22
Yasuwe :

Umugabo witwa Ntahorwagiye wo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rusebeya Akarere ka Rutsiro, uherutse kwica umugore we, bamusanze yiyahuriye aho yari afungiye.

Uyu Ntahorwagiye yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya aho yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we Dusabimana Vestine yakoze ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2015 na we akaba yariyemereraga icyo cyaha avuga ko yamuhoye kumuca inyuma.

Ku tariki ya 28 Ukuboza 2015 ni bwo Ntahorwagiye yashyikirijwe Polisi ikorera mu Murenge wa Rusebeya, yiyahura yinize akoresheje umushumi wo mu ikoti ku wa Kabiri tariki ya ya 29 saa sita z’amanywa.

Sup. Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburengerazuba yemereye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye akoresheje umushumi wo mu ikoti rye.

Yagize ati “Yari amaze kwemera icyaha ko yishe umugore we amuziza kumuca inyuma noneho mu gihe polisi yafunguraga bagenzi be bari bafunganywe ni bwo yaje kwiyahura akoresheje agashumi kaba kari mu ikoti.”

Umurambo wa Ntahorwagiye wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda kugira ngo abaganga bemeze neza icyamwishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages