Yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire.Ntasoni w’imyaka 29 y’amavuko ntiyabashije kubona akazi kajyanye n’ibyo yize cyangwa se gukomeza kwiga kaminuza. Ku bw’amahirwe yaje kubona amafaranga ibihumbi 350 yamubereye igishoro cyo gucuruza umuriro wagurwaga n’ababaji bakorera mu Gakiriro ka Mayange.
Yagize ati “Nyuma yo kwitegereza uburyo ababaji babonaga icyashara nanjye nigiriye inama yo kwinjira mu bubaji, kuko numvaga ko ndamutse ninjiye mu mwuga w’ububaji byazantunga bikantungira n’urugo.”
Yibarira umushahara w’ibihumbi 300 ku kwezi
Nk’uko akomeza abivuga, ngo yinjiye mu bubaji atazi iyo biva niyo bijya, ariko kubera umurava yari afite mu gihe gito yahise amenya kubaza.
Ati “Nkoresha abakozi batatu, ngatunga urugo, kandi ku kwezi nihemba ibihumbi 300. Kubaza bimaze kungeza kuri byinshi kandi n’iwanjye mu rugo narahasukuye.”
Ntasoni yahereye ku mashini imwe isatura imbaho, nyuma agura izoza imbaho ndetse n’izishyiraho imideri. Izi mashini ndetse na ‘depot’ y’imbaho avuga ko nibura bifite agaciro ka miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.
Nteziryayo Jean Marie Vianney, ni umubaji mu Gakiriro ka Mayange, ahamya ko Ntasoni amaze kugera ku rwego rushimishije.
Yagize ati “Yaje ari wa muntu utashobora guterura urubaho , ariko ubu urubaho rwa metero enye ararufata akarushyira mu mashini akarubaza kandi rugasohoka neza nta kibazo ruhuye nacyo. Aka ntabwo ari akazi k’abagabo gusa, icyangombwa ni ubushake.”
Ntasoni akangurira abagore kwitinyuka icyo bumva bashoboye, icyo badashoboye bakakigira ku bagishoboye.
Ikindi kandi akangurira abari barangije amashuri yisumbuye, kudatega amaboko, ahubwo bagakura amaboko mu mufuka, bagatinyuka imyuga bita iy’abagabo ngo kuko nabo bayishobora.



















TANGA IGITEKEREZO