00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umugabo yatemye undi aramwica

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 April 2017 saa 06:56
Yasuwe :

Ntezimana Pascal w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, yatemye mugenzi we Patrick Ndikumwenayo w’imyaka 33 mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mata 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari Ntagisanimana Jean Claude, yatangarije IGIHE ko nta mpamvu bari bamenya yatumye Ntezimana atema mugenzi we.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi ntabwo turabimenya neza, yaraye amutemye ahita yiruka gusa kuko tuba dufite amarondo, bamukurikiye baramufata ubu bamushyikirije inzego z’umutekano.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kumutema, bahise bamujyana ku Kigo nderabuzima cya Rugendabari ariko biba iby’ubusa arahagwa.

Nubwo hataramenyeka icyateye ubwo bwicanyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge avuga ko hakekwa ko yari yanyweye ibiyobyabwenge kuko hari n’ubundi yabifungiwe.

Ntezimana Pascal afungiye kuri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mushishiro.

Nyakwigendera asize umugore n’abana babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages