Gakirage Jean Bosco ni umupadiri w’Umunyarwanda wize mu mahanga ndetse akorerayo igihe kirekire. Yaje gusaba Kiliziya ko yamuha imyaka itatu akajya mu gihugu cye naho akahatanga umusanzu mu kucyubaka.
Yavuze ko Kiliziya yaje kumwemerera imuha iyo myaka itatu, yo gukorera mu Rwanda. Yageze mu gihugu ku wa 1 Gicurasi 2020 ubu ari gukomereza ivugabutumwa muri Diyoseze ya Kibungo.
Ati “Nakoreye mu bihugu by’amahanga, muri Peru, muri Equador, Roma mu Butaliyani nkorera n’i Bugande ariko nkahora nifuza nanjye gutaha ngo nze iwacu mu Rwanda, nsaba abapadiri bacu babe bampaye imyaka itatu nze mu Rwanda nanjye ngire umusanzu mu kubohora igihugu.”
Gakirage avuga ko ishuri riri kuzura mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, ari kimwe mu bikorwa yakoze nk’umusanzu we mu rugendo rwo kwibohora.
Ati “Nabonye ari ngombwa kubaka amashuri kugira ngo abana bacu bige neza bigire hafi y’iwabo ngira ngo najye nk’umunyarwanda ngire uruhare mu Kwibohora kw’igihugu cyacu kugira ngo dutere intambwe ihamye.”
Iri shuri rizatangirana n’icyiciro rusange muri Nzeri 2020, rifite ibyumba 36 by’amashuri ibitanda 200, igikoni cyubatse mu buryo bugezweho, ibigega by’amazi n’ibindi bya ngombwa nkenerwa. Padiri Gakirage avuga ko mu cyiciro cyisumbuye hazashyirwa amasomo ya siyansi gusa.
Ati “Iri shuri rero nubatse ni ishuri ryisumbuye, dutangiranye icyiciro rusange noneho twagera mu cyiciro cyisumbuye iri shuri rikaba siyansi gusa; kugira ngo ritegure abantu bazobereye muri siyansi ejo bazagira uruhare mu kuzamura igihugu cyacu mu nzego za siyansi.”
Hari kubakwa Laboratwari zitandukanye zirimo iy’ubutabire, ubugenge n’ibinyabuzima n’iy’ikoranabuhanga zose zizafasha abazaryigamo kuba intyoza. Rifite ibitabo ibuhumbi 22 bizifashishwa mu masomo atandukanye.
Aho ishuri rigeze rimaze gutwara miliyoni 1.8 z’amadorali ya Amerika mu gihe umushinga wose uzatwara miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika.
Padiri Gakirage Jean Bosco akomoka mu muryango w’Abapadiri wa Comboni Missionary father. Niwe mupadiri w’umunyarwanda ubarizwa muri uwo muryango mu bagera ku 1844 bawubarizwamo ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!