00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana wasezeranye n’umukunzi we mu ibanga aritegura kurushinga

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 April 2020 saa 08:03
Yasuwe :

Imyaka isaga ibiri irashize Munyaribanje Léonard asabiye mu ruhame umuhungu we Patient Bizimana ‘gushaka umugore’. Byabaye ku wa 1 Mata 2018 mu gitaramo cy’uyu muhanzi cya Easter Celebration.

Muri iki gitaramo cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro, Munyaribanje yemereye Bizimana inka ariko anamusaba gushinga urugo bitarenze 2018.

Yagize ati ‘‘Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Centre (17 Mata 2017) naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient.’’

Kuva icyo gihe, Patient Bizimana wakunze kugira ibintu bye ubwiru cyane ku bijyanye n’urushako ntiyigeze agaragaza gahunda yo gushyira mu bikorwa ubusabe bwa se.

Uwamubazaga kuri iyo ngingo igisubizo yatangaga ni kimwe, ‘ngomba kubahiriza ibyo yansabye. Turabyizera ko bizaba.”

Amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi ari mu rukundo na Gentille Karamira Uwera ndetse bitegura kurushinga.

Mu minsi yashize havuzwe amakuru ko mu ngendo z’uyu muhanzi i Burayi aho yakoreye ibitaramo yabaga agiye gusura umukunzi we. Amakuru afitiwe gihamya ni uko umukobwa ukundana na Patient Bizimana atuye muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

IGIHE yamenye ko Patient Bizimana yamaze gusezerana na Uwera ndetse umuryango we wafashe irembo.

Patient Bizimana ni umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ku buryo no kubona ifoto byagoranye.

Karamira Uwera Gentille ni umugore wa Patient Bizimana mu buryo bwemewe n'amategeko

Nta tariki y’igihe Patient Bizimana azakorera ubukwe ariko amakuru ava mu bantu be ba hafi ashyira ku kuba bushobora kuba mu mpera za 2020, Coronavirus nitanga agahenge.

Twagerageje kuvugana na Patient ariko ntiyafataga telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntacyo yabusubijeho.

Patient Bizimana yavuzwe mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bakobwa barimo n’abo basengana. Uwa vuba baciye amarenga yo gukundana ni Deborah Uwamahoro Masasu [warushinze], uyu akaba ari umukobwa wa Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, uyobora Itorero rya Restoration Church ku Isi.

Uwamahoro yaje nyuma y’andi makuru yavugaga ko Patient Bizimana yagiranye ibihe byiza mu rukundo ruhishe na Gaby Kamanzi ariko yatangaje ko amufata nk’umuvandimwe we yubaha basangiye itorero ndetse n’umuhamagaro mu murimo w’Imana.

Uyu muhanzi kandi yanavuzwe mu rukundo Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane, na we avuga ko batagiranye ubucuti bwimbitse.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Yihariye kuba ariwe muhanzi rukumbi wateguye ibitaramo byinshi mu Rwanda ahereye mu 2013 aho igitaramo cya mbere cyabereye muri Sports View Hotel Remera, mu 2014 kibera Serena Hotel.

Mu 2015 nibwo hatangiye ibitaramo ngarukamwaka bya Easter Celebration byo kwizihiza Pasika, icyabimburiye ibindi cyabereye muri Serena Hotel.

Mu 2016 cyabereye mu Ihema rya Expo Ground gitumirwamo Umunyafurika y’Epfo Pastor Solly Mahlangu watuye amagambo y’ubutsinzi kuri Patient Bizimana; mu 2017 yafatanyije n’abaramyi barimo Apôtre Habonimana w’i Burundi n’Umunya-Kenya Marion Shako mu gitaramo cyabereye KCC.

Umwaka wakurikiyeho yatumiye Umunya-Nigeria w’icyamamare, Osinachi Joseph (Sinach) wataramiye muri Parking ya Stade Amahoro mu 2018, imvura ijojoba. Mu mwaka ushize, Patient Bizimana yatumiye Alka Mbumba wo muri RDC n’Itsinda rya Redemption Voice ry’i Burundi mu gitaramo cyahembuyemo imitima ya benshi.

Karamira Uwera Gentille atuye muri Leta ya Tennessee muri Amerika
Inseko y'umukobwa witegura kurushinga n'umuramyi Patient Bizimana
Uwera ashobora gusezerana na Patient Bizimana mu rusengero bitarenze uyu mwaka
Uwera ni umugore wa Patient Bizimana byemewe n’amategeko, aba bombi basezeranye mu bwiru bukomeye mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu muri Kamena 2019
Gentille Karamira Uwera ni we wegukanye umutima wa Patient Bizimana mu magana y'abandi bakobwa
Patient Bizimana yamaze gusezerana na Uwera ndetse umuryango w'uyu musore wafashe irembo
Patient Bizimana yavuzwe mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo Gaby Kamanzi na Miss Kundwa Doriane ariko akabitera utwatsi
Patient Bizimana ari mu bahanzi bamaze igihe bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda
  • Umva indirimbo ’Nubw’ijoro’ ya Patient Bizimana iri mu zakunzwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages