00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Lwakabamba yagizwe umuyobozi wa INATEK

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 6 October 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Prof. Silas Lwakabamba wabaye Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’ ibikorwa remezo, kuva ku itariki ya Mbere ukwakira 2015 niwe muyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga, INATEK.

Prof Lwakabamba yasimbuye Padiri Dr. Dominique Karekezi witabye Imana muri Kanama uyu mwaka azize indwara, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira aribwo Prof. Lwakabamba azatangira imirimo mishya ku mugaragaro mu muhango w’ihererekanya bubasha n’ubuyobozi bwayoboraga INATEK by’ agateganyo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri INATEK, Dr. Nyirahabimana Jeanne, ari nawe wayoboraga iri shuri by’ agateganyo, avuga ko batoranyije Lwakabamba nk’umuntu ufite ubunararibonye mu burezi bityo ngo hari icyo azabafasha.

Yagize ati “INATEK yatangiye mu 2003, kandi umuyobozi wari uhari witabye Imana yahageze mu 2008. Urumva hari aho yari adukuye n’ aho yari atugejeje, bityo icyo tumutegerejeho ni ugukomeza guteza imbere ikigo mu igenamigambi ryacu.”

Yakomeje agira ati “Twanarebye ku bunararibonye kuko ni Proffessor, yayoboye kaminuza y’ u Rwanda na Minisiteri. Ni ibintu biduha ingufu ko hari ikintu gikomeye azatugezaho. Icyo twifuza ni uko kaminuza yacu yakomeza guhagarara neza mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”

Prof. Lwakabamba ni Umunyarwanda wavutse mu 1947, avukira muri Tanzania ari naho yigiye amashuri abanza. Mu mwaka 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarayoboye iryahoze ari KIST, aba umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, Minisitiri w’ ibikorwa remezo na Minisitiri w’ uburezi umwanya yasimbuweho muri Nyakanga uyu mwaka na Dr. Papius Musafiri Malimba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages