Rubanguka wakiniraga K.Rupel Boom Fc yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, akina mu kibuga hagati ahazwi nko kuri gatandatu ariko ashobora no gukina ku munani.
Uyu musore ukiri muto wifuzwaga n’amakipe menshi i Burayi, mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yatangaje ko yamaze gusinyira AE Karaiskakis Artas yo mu Bugereki.
Yagize ati “Ntewe ishema no kuba nasinye mu Bugereki. Ntabwo byoroshye, abantu buri gihe bazakubwira ko utabibasha, ko utagomba kubikora, ko nta buhanga ufite ndetse utari kuri urwo rwego (…) ndabasaba kureba aho imbaraga zanyu ziri ubundi mugaharanira kujya mbere.”
Rubanguka Steve w’imyaka 23, yavukiye mu Rwanda, ariko yerekeza i Burayi ubwo yari afite imyaka umunani.
Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2018 ubwo u Rwanda rwakinaga na Centrafrique, ariko ntabwo yabonye amahirwe yo kujya mu kibuga kuko yari ku ntebe y’abasimbura.
Mu mwaka ushize, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko ari umwe “mu bakinnyi batekerezwaho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!