Bareganwa kandi na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Rusizana Aloys, Umushoramari wagurishije inzu na Leta ari nayo ntandaro y’ibyaha bashinjwa, hamwe na Munyabugingo Bonaventure wari umugenagaciro.
Ubushinjacyaha bubarega guhombya leta ubwo hagurwaga inzu yishyuwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, urukiko rwatangaje umwanzuro ku nzitizi abaregwa bashingiyeho bajurira basaba kuburana bari hanze, hagenda hasuzumwa impamvu buri umwe yatanze ziherekezwa n’ingwate.
Umucamanza yahereye ku munyemari Rusizana wagurishije Leta inzu yateje ibibazo, abunganizi be babwiye urukiko ko arwaye ko kandi akeneye Umuganga umwitaho, ariko ngo kuva yagera muri gereza atarabonana n’umuganga.
Umucamanza yatesheje agaciro impamvu yatanze, avuga ko batigeze bagaragaza ko yasabye kujya kwivuza akabyangirwa, bityo iyo mpamvu ntiyemerwa. Ku bijyanye n’ingwate yatanze, umucamanza yavuze ko itahabwa agaciro bijyanye n’uburemere bw’icyaha aregwa.
Umucamanza kandi yatesheje agaciro impamvu zatanzwe na Rwakunda, Serubibi, Kabera, Rwamuganza na Munyabugingo, ategeka ko bakomeza gufungwa, bagategereza iburanisha ry’urubanza mu mizi.
Umucamanza yanzuye ko bagomba kuburana bafunzwe, urubanza mu mizi rukazatangira ku wa 13 Ugushyingo 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!