Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi avuga ko uyu mugabo ibi bicuruzwa yafashwe avuye ku birangura mu karere ka Rusizi abijyanye mu karere ka Nyamasheke, afatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko uyu mugabo asanzwe arangura ibi bicuruzwa akabitwara yitwikiriye ijoro akabigeza aho acururiza mu murenge wa Kagano nawo wo mu karere ka Nyamasheke.”
CIP Kayigi avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Ruharambuga ikimara guhabwa ayo makuru, yaje gukora igikorwa cyo gufata uwo mugabo imufatira mu kagari ka Ntendezi muri uwo murenge mu masaha ya sakumi n’ebyiri z’umugoroba.
Akaba ngo asanzwe afata ariya amavuta ahindura uruhu n’amashashi akabishyira hagati y’ibindi bicuruzwa nabyo kandi bya magendu.
Akimara gufatwa akaba yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo akurikiranwe ndetse n’ipereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane aho akura ibyo bicuruzwa, ibi bicuruzwa byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.
Amategeko ahana abantu bacuruza ibintu bitemewe harimo amwe mu mategeko u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gihugu, itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, itegeko rirengera ibidukikije n’andi mategeko.
Aya mategeko ateganya ibihano bitadukanye birimo n’igifungo kigera ku myaka itanu ndetse n’ihazabu cyangwa amande atandukanye.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenzi imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO