00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sekamana yegukanye isiganwa ry’imodoka, umukobwa w’imyaka 17 agaragaza impano idasanzwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 June 2017 saa 11:16
Yasuwe :

Sekamana Furaha usanzwe akora akazi ko kwigisha abantu gutwara imodoka, yegukanye isiganwa rya ‘Slalom de Kigali’ ryabereye kuri Stade Amahoro, umukobwa w’imyaka 17 witwa Gahongayire Nadaa witabiriye amarushanwa bwa mbere agaragaza ubuhanga budasanzwe bituma ashyirirwaho igihembo cyihariye.

Slalom ni isiganwa ry’imodoka ryitabirwa n’abakoresha izisanzwe zitagenewe amarushanwa mu rwego rwo gukundisha abantu uyu mukino.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kamena 2017, kuri Stade Amahoro iri siganwa ryakinwe ariko riri no mu rwego rwo kwibuka abakinnyi b’umukino wo gusiganwa mu mamodoka, abakunzi n’abayobozi bawo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Isiganwa ryakorerwaga ku ntera ngufi ariko abakinnyi basabwa kuzenguruka amapine yari hagati mu muhanda baciye iburyo bakagaruka bagaca ibumoso, ibyo bakoraga inshuro eshatu. Uwayobaga yahanishwaga gukatwa amasegonda 10 naho ugonze ipine agakurwaho atanu.

Ryarangiye ryegukanywe na Sekamana Furaha nyuma yo gukoresha umunota 1:25” akurikirwa na Jimmy Ndabateze wakoresheje umunota 1:31” naho Safari Christopher aba uwa gatatu akoresheje umunota 1:36”.

Kuri uyu munsi umukobwa w’imyaka 17 witabiriye irushanwa bwa mbere yemeje benshi ko azi imodoka ndetse benshi muri bagenzi be bamukurira ingofero.

Nubwo atatsinze, Gahongayire yabwiye IGIHE ko yaje mu irushanwa yishimisha kuko aho yakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kwiga imodoka ari muto arayimenya cyane ariko atigeze atekereza ko ashobora kuzitabira amarushanwa.

Yagize ati “Natangiye kwiga gutwara imodoka mfite umwaka umwe. Ubusanzwe papa niwe ukora ibyo gusiganwa. Yansabye kuza nkagerageza kuko yabonaga ko nabishobora kandi koko nabishoboye.”

Yakomeje agira ati “Nsanzwe nkunda gutwara nihuta ariko bajyaga babimbuza ngo si byiza ariko hano nabikunze kuko nihutaga uko nshaka.”

Uyu mukobwa ubaye uwa mbere witabiriye iri rushanwa, ntiyagize amahirwe yo kurangiza muri batatu ba mbere ariko Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku mamodoka ryamuhaye igikombe cyihariye kuba yatinyutse kandi akitwara neza bunasaba n’abandi gutera ikirenge mu cye.

Abarebye iri rushanwa bagize amahirwe yo gususurutswa n’abamotari berekanye ubuhanga bwihariye mu gutwara moto bareba inyuma, bayihagaze hejuru amaguru ariyo ayiyobora cyangwa bayiriho ku buryo budasanzwe.

Abafana bari buriye Stade Amahoro aho bitegeye abarushanwa
Umumotari yerekanye impano idasanzwe yo kugendera ku ipine rimwe
Akayihagarara hejuru
Abatwara moto na bo banyuzagamo bakagaragaza ubuhanga bwabo
Hari n'abagaragaje ubufindo bwo gutamira umuriro waka
Imodoka Gahongayire Nadaa yakoresheje
Gahongayire Nadaa witabiriye isiganwa bwa mbere yagaragaje ubuhanga bituma ashyirirwaho igihembo cyihariye
Gahongayire Nadaa yakuriwe ingofero
Abafana bari bishimiye kubona uko imodoka zigenda inkungugu
Ibikombe byahawe abitwaye neza mu isiganwa rya ‘Slalom de Kigali’
Gahongayire ari kumwe n'umuryango we bamushimira uko yitwaye
Gahongayire yishimiwe n'umubyeyi we nyuma y'isiganwa
Gahongayire yashimiwe uko yatinyutse akaba umukobwa wa mbere witabiriye isiganwa rya ‘Slalom de Kigali’
Sekamana wabaye uwa mbere ashyikirizwa igikombe na Gakwaya Christian uyobora Ishyirahamwe ryo gutwara amamodoka
Ingabire yatangaje ko yatangiye kwiga imodoka afite umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages