Mwambali yasezerewe kuri iyi mirimo kubera amakosa akomeye yakoze ajyanye no kutubahiriza inshingano ze, harimo kudakurikirana igikorwa yari ashinzwe bigatuma u Rwanda rudahagararirwa mu mikino ya Commonwealth (2015 Commonwealth Games Federation General Assembly) yabereye muri Auckaland New Zelande kuva tariki ya 1 - 2 Nzeli 2015, ndetse n’imikino ya Commonwealth Youth Games’ yabereye Apoa mu birwa bya Samoa kuva tariki Nzeli 2015.
Ibi byiyongereye ku burangare butuma CNOSR idatangira ku gihe raporo isabwa na ‘Olympic Solidarity’.
Ku mwanya wa ‘Charges des programmes’ yasimbuwe na Naickey Ijimbere naho imirimo ya ‘(Directeur Executif) mu gihe cy’inziba cyuho ishyirwa mu maboko ya Fidele Kajugiro Sebalinda.
Mu mwaka wa 2012, naho Mwambali yakoze andi makosa akomeye ariko bwo ntiyirukanwa muri Komite Olimpike.
Ibi ni nyuma yaho abanyarwanda bagiye mu mikino Olempike London 2012 bagiye bayobowe na Serge Mwambali nkuyoboye abandi mu ikipe y’u Rwanda (Chief of Delegation), aho yari ashinzwe no gukurikirana ibijyanye n’ibikoresho birimo imyenda y’abakinnyi, harimo n’inkweto zo kwambara ndetse n’iyo bakoresha imyitozo, yose yagombaga kuba ifite amabara y’ubururu, icyatsi n’umuhondo ndetse n’ibendera by’ u Rwanda, gusa ibi byose ntibyakozwe.
Icyo gihe byari igisebo ku bakinnyi bu Rwanda gitewe n’uburangare. Twagerageje kuvugana na Perezida wa Komite Olempike Robert Bayigamba kugira ngo asobanure kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa.



















TANGA IGITEKEREZO