00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheikh Gahutu Abdul Karim wahoze ari Mufti w’u Rwanda yatawe muri yombi

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 8 August 2015 saa 08:44
Yasuwe :

Uwahoze ari umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Gahutu Abdul Karim yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CSP Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Sheikh Gahutu Abdul Karim ko akurikiranweho n’ubugenzacyaha icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Sheikh Gahutu yahawe amafaranga n’umwe mubo basanzwe bakorana mu idini ya Islam amusabye ko ayamujyanira kuri Banki aho kuyajyana kuri Banki ahitamo kuyatwara.

Polisi ngo yabonye ibimenyetso byemeza ko Gahutu yahawe aya mafaranga ariko isanga atarayajyanye aho yagombaga.

Yagize ati “Hari umuntu wamuhaye amafaranga amusaba ko ayamutwarira kuri banki gusa ahitamo kuyatwara ntiyayajyana aho yagombaga kuyatwara.”

Abajijwe ingano y’ayo mafaranga, CSP Twahirwa yavuze ko ari menshi nubwo yirinze kuvuga umubare.

Sheikh Gahutu Adul Karim yegujwe ku mwanya wa Mufti w’u Rwanda tariki ya 13 Nyakanga 2013 ashinjwa kubiba umwiryane n’amakimbirane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mbere yo kweguzwa yatumije inama abura uyitabira n’umwe abandi nabo batumiza iyabo yagombaga kwiga ku mikorere ye ntiyayitabira, yeguzwa adahari.

Twitter:@Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages