00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu babonye Mufti mushya, yiyemeza guteza imbere idini

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 30 May 2016 saa 08:23
Yasuwe :

Mufti mushya w’Idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yatangaje ko agiye gufatira ku byagezweho n’abamubanjirije agaharanira iterambere rirambye ry’Umuryango w’Abayisilamu.

Inama Nkuru y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yatoye Sheikh Salim Hitimana nk’Umuyobozi Mushya w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC.

Sheikh Hitimana asimbuye Ibrahim Kayitare wayoboye uyu muryango mu myaka ibiri n’igice ishize, mu rwego rwo gusoza manda ya Abdul Karim Gahutu.

Mufti mushya akimara gutorwa yatangaje ko muri manda y’imyaka itanu yatorewe, azaharanira guteza imbere inyungu z’Abayisilamu mu gihugu.

Ati “ Tuzubakira ku byo abatubanjirije bagezeho. Bageze kuri byinshi, ku buryo twe nk’abayobozi bashya dufite inshingano zo kubikoresha nk’umusingi w’iterambere rirambye ry’umuryango.”

Yanavuze ko mu miyoborere ye azafatira urugero ku bayobozi b’indashyikirwa nka Perezida Paul Kagame, cyane cyane mu guhamya imiyoborere myiza no kwimakaza ubumwe n’umutekano mu Bayisilamu.

Hitimana akomeza avuga ko gukorana bya hafi ana Leta y’u Rwanda bizabafasha kutanyuranya n’intego igihugu cyihaye.

Ati “Dushaka kwimika amahoro mu banyarwanda, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imyifatire idahwitse mu Bayisilamu, uburiganya mu Bayisilamu no mu zindi nzego zaba iz’abikorera cyangwa iza leta tugamije inyungu z’abaturage bose, ari nabyo shingiro ry’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Kayitare wari usoje ikivi cye yavuze ko mu gihe yayoboraga, imibereho y’imiryango y’Abayisilamu yateye imbere, anavuga ko hatazabura imbogamizi abayobozi bashya bazahangana nazo, ariko yizeza ko bazafatanya mu gihe bizaba bikenewe nk’uko The New Times yabitangaje.

Islam ni rimwe mu madini yemewe akorera mu Rwanda, gusa mu minsi ishize ryakunze kuvugwamo ibibazo ahanini bishingiye ku miyoborere n’imitungo.

Sheikh Salim Hitimana yatorewe kuba Mufti mushya wa Islam mu Rwanda
Abayobozi b'Idini ya Islam mu Rwanda batora

Amafoto: NewTimes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages