00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Symphony Band yinjiye mu buhanzi nk’itsinda rishya rizajya risohora indirimbo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 May 2020 saa 06:32
Yasuwe :

Ukurikiranira hafi umuziki wo u Rwanda, waba uzi itsinda rya Symphony rikunze gucurangira abahanzi banyuranye, kuri ubu bahinduye umuvuno kuko binjiye mu muziki noneho nk’abahanzi bazajya banasohora indirimbo zabo nyuma yo kwiyuzuriza studio yabo.

Nyuma y’igihe bacurangira abahanzi banyuranye, itsinda rya Symphony ryafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki nk’abahanzi bakora umuziki ku giti cyabo.

Iki cyemezo aba basore n’inkumi bagifashe nyuma yo kuzuza studio yabo nshya bise “Symphony studio” bavuga ko bakuye mu bikorwa bya muzika bagiye bakoreramo amafaranga.

Ku ikubitiro nyuma yo kwiyemeza gukora nk’itsinda risohora indirimbo bagiye guhera ku ndirimbo “Hey” ya Ariel Wayz umukobwa usanzwe uririmbamo.

Niyontezeho Etienne ucuranga Piano akaba n’umuyobozi w’iyi Band yabwiye IGIHE ko mu by’ukuri byabafashe igihe bakisuganya mbere yuko batangira umuziki nk’abahanzi.

Ati” Igitekerezo twari tukimaranye igihe ariko tutarabona uko tubishyira mu bikorwa, twabanje kubaka studio yacu. Ni ubushobozi twari twifitemo ariko tudakoresha, dufite abaririmbyi, abacuranzi, abanditsi bose beza ariko tukibaza impamvu tutabikora ariko igihe cyageze.”

Niyontezeho yongeyeho ko kugeza ubu bafite ibihangano bitandukanye muri studio ku buryo abakunzi b’umuziki batazabura ibihangano byabo.

Indirimbo ya mbere Symphony Band bagiye gushyira hanze ni iya Ariel Wayz yise “Hey”.

Umuyobozi w’iri tsinda yagize ati” Indirimbo ya mbere igiye gusohoka ni iya Ariel Wayz, ariko twese ni iyacu kuko ni iya Symphony Band.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo ya mbere bagiye gukora nka Symphony Band ikubiyemo ubutumwa bukangura abakobwa kwitinyuka mu kubwira ijambo abasore bakunze aho kugira ngo bikomeze guhengamira ko ari umusore gusa ubwira umukobwa ko amukunda.

Ariel Wayz yahamije ko yiteguye gukora umuziki, ati” Niteguye neza wenda havugwaga byinshi cyera ariko ubu byarahindutse ntibikiri nka mbere hajemo impinduka.”

Niyontezeho yavuze ko kugeza ubu badafite undi muntu uwo ariwe wese ubafasha ariko bitari bubagore kuko atari imbaraga z’umuntu umwe.

Ati "Ntabwo ari imbaraga z’umuntu umwe kandi ibyo tugezeho byose ntabwo twabigejejweho n’umuntu, byose byari imbaraga zacu, guhuza ubushobozi bwacu n’imbaraga zacu. N’ubundi niduhuza birahagije.”

Ariel Wayz yakomeje agira ati” Batwitege kuko dushaka kwerekana itandukaniro, ni ikintu gishya dukunda impinduka. Twahisemo kuba umuntu umwe ariko turi benshi, batandatu barahagije kuba hari icyo twageraho. Turabizi ko bitazaba byoroshye ariko twanyuze muri byinshi sintekereza ko ibi ari byo bizatunanira. Turakomeye muri twe tuzi ibyo twifuza kugeraho kuba turi hamwe imitima yacu iri hamwe bizadufasha.”

Indirimbo ya mbere ya Symphony Band “Hey” byitezwe ko izasohoka ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, aha bakaba basabye abakunzi b’umuziki gukomeza kubashyigikira.

Symphony yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.

Yacuranze bwa mbere mu gitaramo mu 2016 ubwo habaga imurikagurisha rya TVET, irishimirwa cyane. Icyo gihe iri tsinda ryacuranze indirimbo zirimo ‘Urubambyingwe’ ya Kamaliza, ‘Agasaza’ ya Masamba n’izindi.

Ikiganiro na bamwe mu bagize Symphony Band

Symphony Band yahinduye umuvuno, binjiye mu muziki nk’abahanzi bagiye kujya banasohora indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages