Madamu Jeannette Kagame yabivuze ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza, mu birori byo gushimira ibigo n’imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere (YouthConnekt Champions), hamwe n’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers), bigahindura imibereho yarwo n’iya sosiyete Nyarwanda muri rusange. Iri shimwe rigenewe urubyiruko rw’indashyikirwa rikaba ryateguwe ku nshuro ya gatanu.
Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe na Imbuto Foundation mu gihe inshuro enye zabanje kuva mu 2007 Imbuto Foundation yashimiraga umuntu ku giti cye, aho yari imaze gushimira urubyiruko rufite ibikorwa by’intangarugero rugera kuri 29, ni iby’ibyingenzi gushimira n’ibigo biteza imbere urwo rubyiruko.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuzirikana abakoze ibikorwa by’intangarugero bizafasha abandi kumva ko gushyira mu bikorwa indoto zabo hari ababashyigikira. Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kubaka igihugu gikungahaye, kurinda no gukomera ku gaciro k’Abanyarwanda.
Yagize ati “Turabibutsa ko mufite igihugu, ingufu, ubwenge n’ubushobozi bwo gukora kugirango u Rwanda dufite uyu munsi ruhore rutera imbere kandi bikozwe n’abana b’u Rwanda.”
Yongeyeho ko ibikorwa by’intangarugero urubyiruko rugaragaza bitanga icyizere ko ruzakomeza kurinda ibyagezweho.
Madamu Jeannette Kagame ati “Rubyiruko bana b’u Rwanda dukunda, dushimishwa no kubona ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi kuko bituma twebwe abakuru tugira icyizere ko u Rwanda rwavutse ubwa kabiri, rufite aho rugeze kandi hari n’urubyiruko ruzakomeza kurinda ibyagezweho.”
Iki gikorwa cyo gushimira indashyikirwa z’urubyiruko rw’Abanyarwanda, cyabanjirijwe n’ihuriro ry’urubyiruko rigamije gutekereza ku kubaka u Rwanda no guharanira agaciro k’Abanyarwanda.
Urubyiruko rwashimiwe, ruhabwa umukoro
Madamu Jeannette Kagame yashimiye indashyikirwa icumi zirimo urubyiruko n’ibigo biteza imbere urubyiruko, zahize abandi mu kugera ku bikorwa by’intangarugero atanga umukoro wo kwitura urubyiruko rwubatse umusingi ukomeye w’igihugu gusigasira ibyagezweho.
Yagize ati “Mwagize urubyiruko rwiza nka mwe rwubatse umusingi w’igihugu ukomeye dufite uyu munsi, inyiturano isumba izindi twaha urwo rubyiruko ni ugusigasira ibyagezweho no gukomera ku gaciro k’Abanyarwanda.”
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yijeje ko urubyiruko rutazateshuka ku rugamba rwo guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Nta gihugu kigeze kigira urubyiruko rwateteshejwe n’abayobozi barwo nkatwe kandi ntituzabatererana mu rugamba rwo guteza u Rwanda rwacu imbere.”
Mu mwaka wa 2007 nibwo Imbuto Foundation yatangije imwe muri gahunda yayo yo gukurikirana urubyiruko no kurutera imbaraga. Urubyiruko rw’indashyikirwa rwahembwe, rwishimiye uko igihugu kizirikana ibikorwa byarwo.
Uwiragiye Kellya ufite ibikorwa byo kuzirikana abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, cyane cyane binyuze mu itangazamakuru ry’amashusho hifashishwa ibimenyetso (amarenga), yavuze ko kugira ishyaka n’umuhate aribyo byafasha urubyiruko.
Yagize ati “Mbere na mbere urubyiruko ntirugomba gutekereza mbere amafaranga, mu gihe ufite igitekerezo wumva ko cyakuvana aho uri kikakugeza kure, ugomba kugira ishyaka n’umuhate wo kumenya icyo ushaka kuko nibyo byatuma ugera ku ntego wihaye.”
Mu bahembwe na Imbuto Foundation mu myaka yashize harimo; Epiphanie Nyirabarame wahembwe muri 2011, Esther Uwimbabazi muri 2013, umunyarwandakazi wa mbere utwara indege na Clarisse Iribagiza wakoze porogaramu ya telefoni yatumye aba umwe muri ba rwiyemezamirimo batanga icyizere ku mugabane wa Afurika.
Urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa rwahembwe ni:
– Athanase Ruhumuriza washinze Kigali International Art College
– Diana Teta, Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo
– Dianne Dusaidi, utunganya ikiganro Rise and Shine Rwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda
– Kellya Uwiragiye, ufite ibikorwa byo kuzirikana abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, cyane cyane binyuze mu itangazamakuru, Media for Deaf-Rwanda.
– Jean Bosco Nzeyimana, washinze ikigo cy’ubucuruzi ‘Habona Ltd’ gitunganya ibijyanye n’ibikoresho bitangiza ibidukikije birimo Biogas, amakara akomoka ku bimera no mu ifumbire y’imborera.
– Cephas Nshimyumuremyi, umwarimu washingiye ku bumenyi yari afite mu bya siyansi yifashisha ibyatsi bitandukanye akora amavuta ahereye ku masabune.
– Dr. Alice Niragire, Umuganga wa mbere w’Umunyarwandakazi wazobereye mu byo kubaga
Ibigo n’imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere byahembwe ni:
1. Umutanguha: Ikigo cy’imari giciriritse gifasha urubyiruko kwizigamira no kubona inguzanyo, kikarwigisha kandi ibijyanye n’imicungire y’imari.
2. AERG, Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
3.IMAGINE WE, Isomero ryakira urubyiruko, rikanategura amahuriro yo kwihugura mu bijyanye no kumenya gusoma no kwandika mu bigo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO