Aya masezerano uyu muhanzi yasinyanye na Tecno kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2020, azamara umwaka.
Muri icyo gihe, The Ben azaba yamamaza telefoni ya Camon 15 Premier iri mu nshya Tecno iherutse gushyira ku isoko.
The Ben yijeje Tecno imikoranire myiza ndetse ashimangira ko impande zombi zizungukira mu masezerano yashyizweho umukono.
Yagize ati ”Yaba njyewe ndiyizeye na Tecno ndayizeye rero ndabizi neza ko nyuma yo gukorana nanjye hazaba impinduka.”
Uyu muhanzi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ntacyo bizica ku mikoranire ye na Tecno kuko Isi yahindutse cyane.
Yakomeje ati ”Byaroroshye, nibyo ndi umuntu ukunda kuza ngenda ariko nshobora gukorera aho nzaba ndi hose.”
The Ben yishimiye kuba abahanzi b’Abanyarwanda basigaye babona amasezerano akomeye yo gukorana n’ibigo bitandukanye.
Ati “Navuga ko ari igihe kigeze, abahanzi bamaze igihe bakora ibihangano byiza rero igihe cyari kigeze ngo batangire kwinjiza amafaranga.”
Nyuma yo gusinya amasezerano, The Ben yahise atangaza ko agiye gutangiza amarushanwa ku ndirimbo nshya yiteguye gusohora yise “Kola”.
Yakomeje ati “Indirimbo nimara gusohoka (mu masaha make ari imbere), abantu bazatangira guhatanira ibihembo ku bufatanye na Tecno.”
Kugira ngo umuntu ahatane bizasaba ko yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok, Instagram na Facebook.
Abazahatana bagomba gukora “Tag” kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 bagasaba abakunzi babo gukora gukunda ibyo bakoze (Like), kubisangiza abandi (Share) no gutanga ibitekerezo.
Iri rushanwa rizatangira tariki 22 Kanama 2020 kugeza tariki 12 Nzeri. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri. Ku wa 29 Nzeri 2020 nibwo hazamenyekana abatsinze.
Umuntu cyangwa itsinda rizaba irya mbere rizahabwa 500 000 Frw, uwa kabiri azahabwa telefone ya Camon15premier, uwa gatatu ahabwe Camon15, uwa kane Camon15.
Uwa gatanu Camon15Air, uwa gatandatu azahabwa Camon15Air mu gihe guhera ku wa karindwi kugeza ku wa cumi bo bazahabwa ibihembo bya Tecno.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!