Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2015 nibwo Tom Close yashyize ku mugaragaro ibitabo yandikiye abana. Ibi bitabo yabimurikiye mu gitaramo cyihariye yakoreye abana muri Serena Hotel i Kigali.
Tom Close yavuze ko kwandika ari yo mpano yakuranye ndetse yakuze ayiyumvamo kurusha kuririmba.
Ibitabo yahereyeho ari ibitabo byo kujijura abana no gutuma ubwonko bwabo butangira gukora ari nako bubika ubumenyi bwinshi.
Ibitabo by’abana Tom Close amaze imyaka icumi yanditka, bisomerwa abana bato uhereye ku mwaka umwe ukageza ku myaka icumi y’amavuko.
Amaze kwibaruka imfura ngo nibwo Tom Close yagize umuhate wo gusohora bimwe mu bitabo yari yaranditse mbere yo kurushinga ndetse anarushaho gushyiramo imbaraga no kwandika byinshi.
Yagize ati “Maze kubyara nibwo numvise natangira kwandika kuko nifuzaga ko umwana wanjye kuva mu buto namutoza gusoma.”
Tom Close yihaye intego yo kuzakomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe mu Rwanda mu gutanga umusanzu we mu gutoza abakibyiruka umuco wo gusoma kuko ubumenyi bwose buvomwa mu bitabo.
Ati “Nasanze bwinshi mu bumenyi buba mu bitabo kandi umuco wo gusoma nturatera imbere mu gihugu cyacu, niyo mpamvu nafashe iya mbere mu kubikundisha abana bakiri bato.”
Byibanda ahanini ku migani migufi, inkuru zishushanyije ndetse n’ubumenyi bubafasha kufunguka mu mutwe no kurushaho kumenya ururimi rw’ikinyarwanda neza.
Kugeza ubu amaze gushyira hanze bitabo by’abana bigeze ku munani harimo Agasaro n’abajura, Bakame,Matwi n’ibindi byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO