‘Muzika Nyarwanda Ipande’ ni amarushanwa ya muzika ahataniramo indirimbo z’abahanzi banyuranye buri mezi atatu.
Indirimbo ya Tonzi niyo yabashije kuza ku mwanya wa mbere, yegukana igihembo. Usibye miliyoni ebyiri yahawe nk’igihembo cy’indirimbo yatowe cyane mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020, Tonzi yanashyikirijwe 60% by’amafaranga abakunzi be bakoresheje bamutora.
Rwema Denis ushinzwe gukurikirana iki gikorwa uko kigenda muri MNI, yabwiye IGIHE ko Tonzi muri rusange yahawe amafaranga agera kuri miliyoni eshatu.
Usibye Tonzi wabaye uwa mbere, Mutimawurugo Claire yegukanye 700 000frw na 60% by’amafaranga bamutoresheje kubera indirimbo ye "Umunyenga w’intsinzi" mu gihe Bryan Lead we yabashije kuba uwa gatatu yegukana 300 000frw na 60% by’amafaranga bamutoresheje ku ndirimbo ye "Open my eyes".
Ni ubwa kabiri igikorwa cyo gutora umuhanzi watsinze iri rushanwa kibaye. Ubwa mbere cyabaye muri Mutarama 2020, ubwo igihembo cyagukanwaga n’itsinda ‘Umuti Mu nganzo’.
Umuhanzi Ganza yabaye uwa kabiri ahembwa ibihumbi 700 Frw naho umuhanzi Sam Muvunyi aba uwa Gatatu ahembwa ibihumbi 300 Frw.
www.mni.rw ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.
Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w’indirimbo yifuza zose.
Ubuyobozi bw’uru rubuga ni bwo bwemeza ko indirimbo ijya ku rutonde rw’izihatanira igihembo nyuma yo kureba niba yujuje ibisabwa birimo no kuba uwayitanze ari nawe nyirayo.
Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#.
Umuhanzi ahabwa 60% by’amafaranga yinjiye bitewe n’abamutoye naho 40% asigarane ba nyir’umushinga.
Reba indirimbo "Hejuru ya byose" ya Tonzi yegukanye igihembo cya mbere
Reba indirimbo "Umunyenga w’intsinzi" ya Mutimawurugo Claire yegukanye igihembo cya kabiri
Reba indirimbo "Open my eyes" ya Bryan Lead yegukanye igihembo cya gatatu



















TANGA IGITEKEREZO