Ikinyamakuru Sudan Tribune cyatangaje ko icyo kigo ari gishya muri Sudani y’Epfo, kikagira inshingano yo gukurikirana itangwa no gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu, amahoro ya za gasutamo n’andi mafaranga ateganywa n’itegeko.
Mu biganiro bikomeye byabaye ku munsi w’ejo hibazwa niba uwo mwanya uhabwa umwenegihugu cyangwa umunyamahanga, Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubukungu, David Nailo Mayo, yashimangiye ko uyu munyarwanda afite ubunararibonye buhagije bwo kuzuza izo nshingano nshya.
Torero yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo Trade Mark East Africa (TMEA) gishinzwe guteza imbere ubucuruzi muri aka karere, kuva mu Ukwakira 2015.
Mbere yaho yari ahagarariye TMEA muri Sudnai y’Epfo aho yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere za gasutamo no koroshya ubucuruzi muri icyo gihugu.
Mbere yo kujya muri TMEA, Torero yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA), akuriye za gasutamo hagati ya 2005 - 2010. Yanabaye umwe mu bayoboye gahunda yo gufasha u Rwanda gukora amavugurra yo koroshya ubucuruzi hagati ya 2007-2010.
Ubwo Sudani y’Epfo yabonaga ubwigenge mu myaka itanu ishize, zimwe mu mbogamizi zikomeye yakomeje guhura nazo ni uburyo yarushaho kwagura isoko y’amikoro mu bukungu bwayo, ahanini usanga bushingiye ku mafaranga ava mu bucuruzi bwa peterokli agize 98 by’ingengo y’imari y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO