Ni ibirori byabereye muri Ethiopia aho umukunzi we akomoka ndetse Tuma Basa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye kuba yasezeranye kubana akaramata n’umugore we.
Ku wa 21 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yasabye anakwa umugore we. Uyu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.
Witabiriwe n’abantu benshi b’inshuti z’imiryango yombi barimo umuhanzikazi Sey Shey wo muri Nigeria n’abandi bashoramari mu bya muzika.
Ni umuhango wayobowe mu misango ya Kinyarwanda, umuryango wa Tuma wari uhagarariwe n’umusaza witwa Kazungu, mu gihe uwa Abaynesh wari uhagaririwe n’uwitwa Canisius.
Abo mu muryango w’umukobwa batabasha kumva Ikinyarwanda bari bambaye utwuma mu matwi tubafasha kumva neza ibiri kuvugwa, ndetse hanifashishwaga umusemuzi mu gihe babwiraga Abaynesh.
Tuma Basa na Abaynesh bari bamaze igihe kinini bakundana. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo yamwambitse impeta bemeranywa kuzabana akaramata.
Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV, REVOLT ya P.Diddy.
Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.



















TANGA IGITEKEREZO