Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Modeste Mbabazi, yahamije aya makuru, avuga ko ibyaha baregwa byakozwe mu bihe bitandukanye cyane cyane mu gutanga ibizamini byinjiza abarimu mu kazi.
Yagize ati "Abafunzwe ni Twihangane Patrick ushinzwe imishahara na Nsengiyumva Vincent bakaba bakurikiranyweho inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha no gukoresha igitinyiro."
“Ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye aho batangaga ibizamini byinjiza abarimu mu kazi bamwe bagahabwa amanota menshi batakoreye kugira ngo babone imyanya abandi bakabakata amanota."
Ubu aba bakozi bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO