Léontine Umugiraneza w’imyaka 46 y’amavuko amaze igihe kirekire atuye hanze y’u Rwanda kuko muri Norvège honyine ahamaze imyaka igera kuri 17. Mbere yaho yari atuye mu Bufaransa aho yakoraga muri Ambasade y’u Rwanda nk’umukozi usanzwe utari umudipolomate. Arubatse ndetse afite abana babili, umukuru afite imyaka 18 mu gihe umukurikira afite imyaka 14. Ubusanzwe akora imirimo irebana n’uburezi abangikanya n’iya politiki.
Ishyaka KRF Umugiraneza abereye umuyoboke ndetse ryanamugiriye icyizere atorerwa kuriyobora ku rwego rw’akarere, rifite amateka maremare muri Norvège kuko ryashinzwe mu mwaka wa 1933, rikaba rifite icyicaro gikuru i Oslo mu murwa mukuru w’iki gihugu kiyoborwa n’umwami Harald V.
Nubwo rero Umugiraneza ari umwimukira muri Norvège, yabashije kuzamuka mu ishyaka KRF kubera ibikorwa bye byiganjemo umurava bimuranga, biza gutuma icyizere kuri we mu buryo budasanzwe cyiyongera ku barwanashyaka baryo mu karere ka Ski.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Léontine Umugiraneza yadutangarije uko yakiriye icyizere yagiriwe, ati "Rwose nishimiye kubona abantu naje nsanga mu gihugu cyabo bakanyakira, nkasanga barakoze amateka ya Politiki yabo babasha kungirira icyizere cyo kumva ko hari icyo nshoboye tukaba twafatanya nk’umunyamahanga, bakumva nahagararira n’ishyaka."
Umugiraneza wasazwe n’ibyishimo yakomeje agira ati "Ni icyizere gikomeye nagiriwe, nanjye nkaba nariyemeje rwose kutabatenguha, ngomba gukorera iki gihugu nkerekana ko nshoboye kandi ko inshingano zanjye ngomba kuzikorana umurava, ngahesha ishema aho nkomoka," ati "Nk’umunyarwandakazi kandi byanshimishije kumva ko jye nk’umugore natwe twaseruka tugakora politiki no mu mahanga, bakatwemera bakabona ko dushoboye, n’ishema rikomeye."
Nubwo ariko Umugiraneza yagiye guhaha mu mahanga ndetse akanaronka, ntabwo ajya yibagirwa iyo akomoka kuko u Rwanda aruhoza ku mutima ndetse no mu bikorwa bye bya buri munsi kuko yari asanzwe ari mu bagize ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu cya Norvège.
Abajijwe niba gutorwa kwe mu ishyaka yari asanzwe abereye umuyoboke bizatuma ahagarika ibikorwa yagiraga muri Diaspora nyarwanda muri kiriya gihugu, Umugiraneza yagize ati "Ndumva nta kintu cyampagarika kuva mu buyobozi bwa Diaspora nyarwanda ya Norvège, ndahari rwose, ahubwo nkeka ko aro indi ntambwe duteye kuko ari ishema kuri jye n’abo turi kumwe muri Diaspora."
Nk’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’Akarere, Umugiraneza afite imigambi myinshi yifuza gushyira mu bikorwa kuko mu byo agiye gushyira imbere harimo gufasha abanyamahanga kubasha kubana neza n’abenegihugu, kubakira uko bikwiye, no kubereka inzira bacamo bakamenya aho bahera.
Ati "Dukwiye gufasha abimukira kwiga ururimi rw’ino ndetse tukanafasha abarimu bino kugira ubumenyi butuma baha abana uburere bukwiye", ati "Ibi rero birasaba ko negera baturage bantoye kuko biri mu nshingano zanjye kugirango twungurane ibitekerezo."



















TANGA IGITEKEREZO