00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugiraneza Léontine, umunyarwandakazi uri kuzamuka mu ruhando rwa politiki yo muri Norvège

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 February 2017 saa 08:11
Yasuwe :

Biragoye ko hari igice cy’isi wageramo ntuhasange umunyarwanda. Léontine Umugiraneza ni umwe mu bibera iyo mu mahanga wahisemo gukinira politiki mu gihugu atuyemo cya Norvège ndetse biranamuhira kuko magingo aya yatorewe kuyobora ishyaka bita ’Parti Démocratique Chrétien [KRF] ku rwego rw’Akarere kitwa ’Ski’ muri icyo gihugu.

Léontine Umugiraneza w’imyaka 46 y’amavuko amaze igihe kirekire atuye hanze y’u Rwanda kuko muri Norvège honyine ahamaze imyaka igera kuri 17. Mbere yaho yari atuye mu Bufaransa aho yakoraga muri Ambasade y’u Rwanda nk’umukozi usanzwe utari umudipolomate. Arubatse ndetse afite abana babili, umukuru afite imyaka 18 mu gihe umukurikira afite imyaka 14. Ubusanzwe akora imirimo irebana n’uburezi abangikanya n’iya politiki.

Ishyaka KRF Umugiraneza abereye umuyoboke ndetse ryanamugiriye icyizere atorerwa kuriyobora ku rwego rw’akarere, rifite amateka maremare muri Norvège kuko ryashinzwe mu mwaka wa 1933, rikaba rifite icyicaro gikuru i Oslo mu murwa mukuru w’iki gihugu kiyoborwa n’umwami Harald V.

Nubwo rero Umugiraneza ari umwimukira muri Norvège, yabashije kuzamuka mu ishyaka KRF kubera ibikorwa bye byiganjemo umurava bimuranga, biza gutuma icyizere kuri we mu buryo budasanzwe cyiyongera ku barwanashyaka baryo mu karere ka Ski.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Léontine Umugiraneza yadutangarije uko yakiriye icyizere yagiriwe, ati "Rwose nishimiye kubona abantu naje nsanga mu gihugu cyabo bakanyakira, nkasanga barakoze amateka ya Politiki yabo babasha kungirira icyizere cyo kumva ko hari icyo nshoboye tukaba twafatanya nk’umunyamahanga, bakumva nahagararira n’ishyaka."

Umugiraneza wasazwe n’ibyishimo yakomeje agira ati "Ni icyizere gikomeye nagiriwe, nanjye nkaba nariyemeje rwose kutabatenguha, ngomba gukorera iki gihugu nkerekana ko nshoboye kandi ko inshingano zanjye ngomba kuzikorana umurava, ngahesha ishema aho nkomoka," ati "Nk’umunyarwandakazi kandi byanshimishije kumva ko jye nk’umugore natwe twaseruka tugakora politiki no mu mahanga, bakatwemera bakabona ko dushoboye, n’ishema rikomeye."

Nubwo ariko Umugiraneza yagiye guhaha mu mahanga ndetse akanaronka, ntabwo ajya yibagirwa iyo akomoka kuko u Rwanda aruhoza ku mutima ndetse no mu bikorwa bye bya buri munsi kuko yari asanzwe ari mu bagize ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu cya Norvège.

Abajijwe niba gutorwa kwe mu ishyaka yari asanzwe abereye umuyoboke bizatuma ahagarika ibikorwa yagiraga muri Diaspora nyarwanda muri kiriya gihugu, Umugiraneza yagize ati "Ndumva nta kintu cyampagarika kuva mu buyobozi bwa Diaspora nyarwanda ya Norvège, ndahari rwose, ahubwo nkeka ko aro indi ntambwe duteye kuko ari ishema kuri jye n’abo turi kumwe muri Diaspora."

Nk’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’Akarere, Umugiraneza afite imigambi myinshi yifuza gushyira mu bikorwa kuko mu byo agiye gushyira imbere harimo gufasha abanyamahanga kubasha kubana neza n’abenegihugu, kubakira uko bikwiye, no kubereka inzira bacamo bakamenya aho bahera.

Ati "Dukwiye gufasha abimukira kwiga ururimi rw’ino ndetse tukanafasha abarimu bino kugira ubumenyi butuma baha abana uburere bukwiye", ati "Ibi rero birasaba ko negera baturage bantoye kuko biri mu nshingano zanjye kugirango twungurane ibitekerezo."

Umugiraneza Léontine yatorewe kuyobora ishyaka ryitwa “KRF” mu gace atuyemo muri Norvège ( Ifoto: Jessica Rutayisire)
Umugiraneza mu bitangazamakuru byo muri Norvege byamugarutseho ko yatorewe kuyobora ishyaka
Umugiraneza mu bikorwa bya Diaspora Nyarwanda
Umugiraneza Léontine (Iburyo) agaragara mu bikorwa bya Diaspora Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages