00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umulisa uyobora ingoro ndangamurage z’u Rwanda arafunzwe

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 23 May 2016 saa 03:17
Yasuwe :

Umulisa Alphonse, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Umurage z’Amateka y’u Rwanda afunzwe akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ikigo ayobora no gutanga amakuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko Umulisa n’abandi bantu batatu bafunzwe, ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’abaregwa.

Mu bafunzwe kandi harimo Ruhumuriza Cletus wakoreraga mu Nzu Ndangamurage y’i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, yahoze ari urugo rwa Juvénal Habyarimana wigeze kuba Perezida w’u Rwanda mbere ya 1994.Rwiyemezamirimo witwa Habiryayo Olive na we akurikiranywe muri iyi dosiye ariko ntabwo afunzwe.

Nkusi yagize ati “Umulisa koko arafunzwe, hari ibyaha akekwaho bijyanye no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa cy’amasezerano. Harimo kandi gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa risesuye, kurigisa umutungo wa leta no gukoresha amafaranga y’isoko rya leta icyo atateganyirijwe.”

Ibi byaha bihanwa n’ingingo zirimo iya 630 na 632, zigena igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni eshanu.

Nkusi yavuze ko abaregwa bagomba kumenyeshwa ibyaha bakurikiranyweho, ku buryo bazatangira kubazwa ngo huzuzwe dosiye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibi byaha abaregwa bakekwaho, Ubushinjacyaha buvuga ko babikoreye ahari ingoro z’Umurage mu Mujyi wa Kigali ndtse no mu Karere ka Huye, mu bihe bitandukanye mu mwaka ushize wa 2015.

Biteganyijwe ko dosiye y’aba bose izaba yashyikirijwe urukiko kugira ngo urubanza rutangire, mu gihe kitarengeje iminsi itanu iteganywa n’itegeko, uhereye ku munsi dosiye yashyikirijweho Ubushinjacyaha.

Umulisa Alphonse, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Umurage z’Amateka y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages