Ibyo bigo ni Women Milan cyo mu Butaliyani, Milk London cyo mu Bwongereza na New Icon cy’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bikorana n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikeneye kwamamaza ibikorwa n’abahanzi b’imideli mu gihe bakeneye kwerekana ibyo bakora mu bitaramo bitandukanye.
Isheja wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, asanzwe abarizwa mu ishuri ryigisha ibyo kumurika imideli rya Golden Models riyoborwa na Franco Kabano ari nawe wamufashije kubona aya masezerano.
Kabano yabwiye IGIHE ko yashimye impano ye ubwo hashakishwaga abazamurika imideli muri Kigali Fashion Week umwaka ushize.
Ati “Namwibwiriye ko mbona abishoboye, mfite ishuri ryigisha kumurika imideli niyumva abishaka azaze. Ambwira ko agiye kuvugana n’ababyeyi be, mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yanyandikiye njya no kureba ababyeyi be baramumpa.”
Yakomeje avuga ko Isheja yasinye amasezerano n’ibi bigo bikomeye binyuze kuri Isis Models yo muri Afurika y’Epfo isanzwe ifitanye amasezerano na Golden Models.
Ati “Hari ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Isis Models, narabandikiye mbabwira ko mfite ishuri ryigisha ibijyanye no kumurika imideli, barambwira bati ‘ushobora kujya uduha abanyamideli tukareba abashoboka tukabashakira ibindi bigo.’ Iriya Isis yamfashije guhura n’abo muri New York, u Bufaransa, London na Milan kuko basanzwe bakorana.”
Bitewe n’uko Isheja ataruzuza imyaka 18, nta masezerano y’igihe runaka basinyanye. Ngo ashobora guseswa igihe icyo ari cyo cyose habaye ubwumvikane buke. Namara kuzuza imyaka y’ubukure nibwo azatangira gusinya amasezerano azajya arangira mu gihe runaka.
Kabano Franco yatangaje ko guhera muri Nzeri uyu mwaka Morella, azatangira kwerekana imideli mu mijyi itandukanye aho azahera i Milan mu Butaliyani. Ngo hari kandi n’abandi banyamideli bakiri mu biganiro ku buryo mu gihe cya vuba bashobora nabo gusinyishwa.
Ishuri rya Golden Models risanzwe rinajyana abanyamideli bo mu Rwanda kwitabira GT Bank Fashion Week ibera muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO