00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoni Aneth yabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 February 2017 saa 12:17
Yasuwe :

Umutoni Aneth yatorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye asimbura Isimbi Deborah Abiellah wari umaranye ikamba imyaka irenga ine.

Ibirori byo gutora Nyampinga i Huye byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 18 Gashyantare 2017, mu nzu isanzwe iberamo ibirori bitandukanye izwi nka ‘Auditorium’.

Abakobwa bose bahataniye ikamba babanje gutambuka imbere biyerekana mu mbyino za Kinyarwanda n’imyambaro ifite ishusho y’ishabure mu mabara y’umweru n’umukara.

Abakobwa umunani bahataniraga ikamba rya Miss UR-Huye Campus babajijwe ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka, buri umwe asubiza mu rurimi abasha kumva, akanavuga adategwa.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 aribo Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere, Ariane Uwimana wabaye Miss Congeniality na Fiona Muthoni Naringwa wabaye igisonga cya gatatu muri 2015.

Ako kanama kagaragaje ko Umutoni Aneth ariwe wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye 2017, Piotie Julie Maeva aba igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri cyabaye Iraguha Delphine, Nyampinga wahize abandi mu kwifotoza neza (Miss Photogenic) yabaye Uwase Latifah naho nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi (Miss Popularity yabaye Munezero Jeannette.

Umutoni Aneth watorewe kuba Nyampinga w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bikomeye kuri we yongeraho ko ari inshingano zitoroshye ariko ateganya kubyaza umusaruro.

Ati “Nabyishimiye, impamvu nagiyemo narabishakaga, narabikoreye, rero iyo ushatse ikintu ukagikorera, iyo ukigezeho biragushimisha.”

Yongeyeho ati “Bigiye gutuma nshyira mu bikorwa ibyo natekereje gukora mbere y’uko niyamamariza kuba Nyampinga wa UR-Huye.”

Umutoni Aneth watorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda i ishami rya Huye yari yaratanze umushinga wo gufasha abakiri bato ‘kugaragaza ubumenyi bw’ibyo bigishwa bijyanye n’ubumenyi ngiro’.

Nyampinga watowe yahawe ibihembo bitandukanye birimo telefoni ya Tecno Phantom 6 plus ifite agaciro k’ibihumbi 370 by’amanyarwanda n’umushahara azajya ahabwa na Techno, ariko ntiwahise utangazwa.

Yahembwe kandi na sosiyete ya Sebamed icuruza amavuta yo kwisiga n’amasabune bikoreshwa n’abakobwa, anemererwa gukora ingendo z’ubuntu mu gihe cy’umwaka mu modoka za Horizon n’ibindi bitandukanye.

Ibikorwa byo gutora nyampinga muri Kaminuza y’u Rwanda byatangiye gusa n’ibishyirwamo imbaraga muri 2006. Umutoni Aneth watowe ni uwa karindwi muri iyi Kaminuza nyuma y’uwitwa Akanyana Sharon byatangiriyeho, muri 2007, hatowe kandi Utamuriza Rusaro Carine, 2008, Uwimbabazi Sandrine muri 2009,Umulisa Viviane muri 2010 na Mutesi Dorothy, 2011 na Isimbi Deborah Abiellah watowe mu 2012 wari umaranye ikamba imyaka irenga ine.

Abakobwa bahataniraga ikamba babanje kwiyerekana mu mbyino za kinyarwanda
Aba bakobwa kandi biyerekanye mu myambaro isa n'inshabure
Bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga wa UR-Huye 2017
Abari bagize akanama nkemurampaka mu gihe cyo gutoranya uba Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye 2017
Umuhanzi Danny Vumbi yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa
Danny Vumbi yatanze amafaranga ku bantu bagaragaje ko bazi indirimbo ze
Miss Umutoni Aneth yambikwa ikamba
Iraguha Delphine watorewe kuba igisonga cya kabiri
Munezero Jeanette yavuye muri ibi birori ahawe izina ry'Igisabo cya Huye
Piotie Julie Maeva watorewe kuba igisonga cya mbere cya Miss UR-Huye
Miss Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016 yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iki gikorwa
Umunyarwenya Arthur Nkusi nawe yasusurukije abari bitabiriye ibi birori

Amafoto: Aimable Dusabimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages