Hashize iminsi ikabakaba icyumweru ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu Rwanda abantu bahererekanya ifoto ya Umutoni Brendah ukorera TV10 aho yari mu kiganiro yambaye imyenda iriho ubutumwa bukubiyemo amagambo benshi bita ‘ay’urukozasoni’.
Uko iyi foto yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga, niko benshi mu bayibonaga bakayitaho bayitanzeho ibitekerezo byiganjemo ibinenga uyu munyamakuru ndetse bakavuga ko bidahesha agaciro umuco nyarwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2015 uyu munyamakuru yazindutse asaba imbabazi abinyujije kuri Facebook. Yasabye imbabazi byeruye, anasobanura ko ibyamubayeho bidakwiye gutuma afatwa nk’uwakoze amahano ngo kuko nta muntu udakosa.
Yagize ati “…mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi abo dukorana nk’umunyamakuru wa TV10, ababyeyi, abana, barumuna na basaza banjye ariko by’umwihariko ngasaba imbabazi abantu bose bakunda ibiganiro byanjye”
Yongeraho ati “Nsabye imbabazi byeruye ku bw’ubutumwa bwari bwanditse ku mupira nari nambaye mu cyumweru gishize […] twese turi abantu kandi dukora amakosa. Ndi hano mbasaba imbabazi ku kibazo nateje nkanabizeza ko bitazongera ukundi”
Nyuma y’imbabazi uyu mukobwa yasabye abinyujije kuri Facebook, ubuyobozi bwa TV10 bwanditse itangazo ryo kwisegura ku muntu wese by’umwihariko Abanyarwanda bakozweho n’imyambarire y’uyu mukobwa.
Iri tangazo riragira riti:
Mu minsi ishize, mu kiganiro “ THE TURN UP” cya TV 10 kibageraho mu minsi y’imibyizi kuva saa 17h-18h, umunyakuru ukibagezaho yambaye imyenda yanditseho amagambo ahabanye n’ibyemerwa mu muco wa Kinyarwanda.
Ubuyobozi bwa TV 10 bwiseguye ku Banyarwanda bose ku byabaye, busabye imbabazi kandi abakozweho n’iyo myambarire, bunabamenyesha ko nta ruhari TV 10 yabigizemo, ahubwo ari imyambarire yatoranyijwe na nyirubwite wayoboraga ikiganiro.
Ingamba zafashwe zo guca ibikorwa nk’ibyo burundu kuri TV 10.
Ubuyobozi bwa TV 10 buboneyeho kubashimira ubudatenguha muyigaragariza kandi tubasezeranije guharanira iteka ibibanyura ,bisigasira indangagaciro z’Umunyarwanda ujyanye n’Icyerekezo.
Ingingo ya 220 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese umurika, ugurisha cyangwa ukwiza indirimbo, inyandiko izo ari zo zose, ibimenyetso, amashusho, ibirango cyangwa ibindi bintu by’ibiterasoni, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO