Uyu mukobwa ni umwe muri bane bageze mu cyiciro cya mbere cy’ijonjora, babajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ku ngingo zitandukanye mu irushanwa ryo gushaka Miss Rwanda 2016 ariko akaviramo mu cyiciro cyo gushaka 15. Icyo gihe, Intara y’Amajyaruguru yayihagarariye ari kumwe na Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah n’uwitwa Uwamahoro Solange.
Umutoni nyuma yo kudasekerwa n’amahirwe muri iryo rushanwa yagiye kwiga mu mahanga aho kuri ubu yiga muri Kaminuza ya Vistula iherereye muri Pologne. Yabwiye IGIHE ko nyuma y’amasomo, igihe cy’ibiruhuko yagarutsemo yakibyaje umusaruro ashyira mu bikorwa umushinga yiyemeje wo gukora icyegeranyo ku Rwanda mu kugaragariza amahanga aho rugeze rwiyubaka.
Uyu mushinga yawise "Let Them Know Me", avuga ko yawutekereje nyuma yo kubona uko abantu bamwe mu mahanga usanga batazi u Rwanda kandi hari ibintu byinshi byiza rufite. Ati "Iyo ndebye nk’ukuntu iyo habaye Rwanda Day, Perezida akajya mu mahanga, usanga abantu benshi baba bashaka kuza mu Rwanda kuhasura, gushora imari n’ibindi, bituma numva ko nanjye hari ikintu gito nakora ariko abantu bakamenya u Rwanda ari benshi. Ni uko rero natekereje uyu mushinga nkora icyegeranyo, ubu turi mu bika bya nyuma byacyo mu kugitunganya."
Umutoni mu cyegeranyo "Let Them Know Me" yerekana ibice bitatu birimo ishusho y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, intambwe yatewe kuva ku rugamba rwo Kwibohora kugeza magingo aya ndetse n’uko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwashyigikiye iterambere, ibi bikiyongeraho igice kindi kigaragaza icyerekezo mu myaka iri imbere bishyigikiwe n’umuco ndetse n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo mu gihugu.
Ati "Icyo numva niteze kuri uyu mushinga ni ukuba abantu benshi bo hanze bazawumenya bazabasha no gusobanukirwa u Rwanda rwo muri iki gihe ndetse ukiyongera mu bituma abashoramari bazifuza kuhashora imari kuko ari ahantu buri wese yakwifuza gushora imari. Bizanakurura ba mukerarugendo benshi kandi na bo tuzi ko bari mu byongera ubukungu bw’igihugu."
Ibice by’amashusho agize iki cyegeranyo avuga ko byafatiwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, urwa Kigali, muri Gereza ya Rubavu aho yaganiriye n’abafungiwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko baremeye icyaha bagasaba imbabazi no muri Pariki ya Nyungwe n’Akagera zibumbatiye ibinyabuzima bitandukanye bikurura ba mukerarugendo.
Ku ikubitiro mbere y’uko asubira i Burayi, avuga ko yifuza gukora igikorwa cyo kumurika umushinga we mu Rwanda nubwo ataranoza amatariki yo kuwerekana mu Rwanda hanyuma akazawujyana mu mahanga ahereye aho yiga kuko yamaze kuvugana na zimwe muri Ambasade z’u Rwanda hanze by’umwihariko akazanerekana icyo cyegeranyo muri kaminuza yigamo.
Uyu mwari avuga ko kugeza ubu mu kuvugana na kaminuza z’i Burayi ateganya kwerekanamo icyo cyegeranyo kigaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, yahereye aho yiga muri Vistula University iherereye mu Mujyi wa Varsovie wo muri Pologne.
Yongeyeho ati "Urubyiruko cyane cyane abo muri Diaspora biba byiza iyo ukoresheje impano cyangwa ikindi kintu wumva cyatuma abantu benshi bakubona kugira ngo umenyekanishe u Rwanda, kuko umuntu wese uzifuza kukumenya azifuza no kumenya aho uturuka, bityo imbaraga dufite nk’urubyiruko dukwiye kuzihuza mu kurushaho gusigasira ibyagezweho dufatanyije n’ubuyobozi kuko aho twavuye niho hari hakomeye."
Umutoni avuga ko ubushobozi bwo gukora ibi bikorwa arimo bwaturutse mu muryango we n’inshuti zumvise igitekerezo cye ari cyiza, ariko by’umwihariko akaba yarabifashijwemo n’nzego zitandukanye z’Igihugu zirimo RDB yamufashije mu gusura za Pariki z’Igihugu, ubwo yafataga amashusho, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’izindi.
Izi nzego ziyongeraho n’ubundi bufasha yemerewe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne mu kumufasha kumenyekanisha icyegeranyo ari gukora ndetse n’inama zitandukanye yahawe ubwo yamurikagayo imbanzirizamushinga mbere yo kugaruka mu biruhuko ari na bwo yahise afata icyemezo cyo gutangira umushinga we.



















TANGA IGITEKEREZO