Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko agiye gukora ibi bikorwa yifashishije Umuryango yatangije yise Ntitubahane, ugamije gufasha abangavu babyariye iwabo.
Ati “Natangiye umuryango witwa ‘Ntitubahane’ niho ibintu byose nzabikorera. Impamvu natekereje kwita ku bakobwa nk’aba ni uko ariwo mushinga nari mfite muri Miss Rwanda 2020. Nakundaga kubona ko ari ikibazo gikomeye. Nakoze ubushakashatsi, nsura abakobwa batandukanye bahuye n’iki kibazo.”
Arongera ati “Nahise mfata umwanzuro wo kuba ariwo mushinga nshyira imbere kuko uganiriye n’abakobwa nk’aba usanga bafite ibibazo byinshi birimo gutabwa n’imiryango yabo, kwiheba kubera uko sosiyete ibafata, kubaho nabi n’ibindi. Ndateganya gukemura bimwe muri ibi bibazo byabo mbafasha kwigarurira icyizere ndetse no kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.”
Ku ikubitiro uyu mukobwa yasuye abakobwa bo mu Karere ka Kicukiro babyaye batarageza imyaka y’ubukure, bagera kuri 40. Arateganya kubafasha mu buryo butandukanye yaba ubw’inama cyangwa ubw’amafaranga kugira ngo biteze imbere.
Avuga ko yabonye abaterankunga ku buryo agiye gukora iki gikorwa mu gihugu hose.
Umwiza Phionah w’imyaka 19 atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko. Yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba yegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere muri iri rushanwa ry’ubwiza rya mbere mu Rwanda.
Amashuri yisumbuye yayasoreje mu Kigo cya King David Academy aho yize ibijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!