Iri tsinda ryegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari ryo ryari rikunzwe kurusha abandi ndetse mu bitaramo byose bakoreye mu turere tw’u Rwanda Urban Boyz yararirimbaga abafana ibihumbi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari bahanganye.
Uretse kuba bahize bagenzi babo icyenda bari bahanganye, Urban Boyz ibaye itsinda rya mbere mu Rwanda ryegukanye iri rushanwa mu myaka itandatu ishize.
Mu bitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mpande z’igihugu, Urban Boyz yakomeje kuza ku isonga ku buryo byatumaga benshi bayiha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa ndetse niko bigeze ku munsi wa nyuma rigifite amanota meza kurusha abandi.
Mu biganiro bitandukanye Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagiye bagirana n’itangazamakuru mbere y’uko irushanwa risozwa, bavugaga ko byanze bikunze ‘muri 2016 itsinda ritahiwe mu gukora amateka bakegukana irushanwa.’
Umuhanzi wahize abandi Bralirwa yamugeneye akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Uwa kabiri ahabwa 7,500,000 naho umuhanzi wa gatatu yatahanye miliyoni zirindwi. Uhereye kuwa kane gusubira inyuma bagiye barushanwa ibihumbi magana atanu gusa umuhanzi wa cumi we yahembwe ibihumbi 500 gusa.
PGGSS yabaye ku nshuro ya gatandatu kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, icyo gihe yegukanwe n’umuhanzi Tom Close wari imbere mu bari bakunzwe muri icyo gihe.
Mu mwaka wa 2012 irushanwa ryatsinzwe na King James, muri 2013 ryegukanwa bwa mbere n’umuraperi Riderman nyuma ye Jay Polly arongera ashimangira uburyo injyana ya Hip Hop ikunzwe mu gihugu aba uwa mbere. Mu mwaka ushize Butera Knowless ni we wabaye uwa mbere mu bagore bakora umuziki yegukana miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi.
UKO IGITARAMO CYAGENZE...
Uyu mwaka irushanwa ryitabiriwe n’abahanzi 10: Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Bruce Melody, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.
Irushanwa ryatangiriye mu Mujyi wa Gicumbi ku itariki ya 14 Gicurasi 2016, nyuma ryakomereje mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Ibitaramo birindwi byabanje byabereye i Gicumbi, Karongi, Nyamirambo, Ngoma, Huye, Musanze n’igiheruka kubera mu Mujyi wa Rubavu.
– Abafana ibihumbi baje kureba iki gitaramo aho buri wese yazanye ibyapa byerekana ko umuhanzi ashyigikiye agomba gutaha umwanya wa mbere gusa irushanwa ni indya nkurya kuko harimo abahanzi bakomeye benshi.
– Bruce Melody ni we uririmbye ku mwanya wa mbere, yinjiye abwira abafana be ko ‘yazanywe no gutwara igikombe’.
– Christopher akurikiye mu ndirimbo ze Agatima na Abasitari asoreza kuri Ndakabya yakoranye na Riderman.
– Jules Sentore umuhanzi rukumbi mu irushanwa ukora umuziki wa gakondo, asesekaye imbere y’abafana aherekejwe n’intore mu muhamirizo ukomeye.
– Umuraperi Danny Nanone yinjiye asukiranya amagambo y’abaraperi arangije asaba abafana kumujya inyuma bakerekana ko Hip Hop iyoboye umuziki w’u Rwanda.
– Danny Vumbi wamamaye mu Rwanda muri ’Ni Danger’ ni nayo azimaniye abafana baje kumushyigikira mu gusoza Primus Guma Guma Super Star.
– Young Grace mu ndirimbo ze ’Ataha he’ na ’Super Fly’ yiyeretse abafana baje kureba isozwa rya Primus Guma Guma Super Star.
– Tino, Bob na Benja bagize TBB, ni bashya mu irushanwa. I Kigali babwiye abafana ko uko bakiriwe hirya no hino mu gihugu byabongereye imbaraga. Tino avuye imbere asiga apfumbatishije MC inoti.
– Umutare Gaby mu ndirimbo ’Ayo bavuga’ na ’Mesa kamwe’ aririmbiye abakunzi b’umuziki baje mu gitaramo cyo gusoza PGGSS. Ni ku nshuro ya mbere aje mu irushanwa gusa yigaragaje nk’umuhanga mu kuririmba.
– Urban Boyz igihamagarwa, abafana bazamuye amajwi bagaragaza ko bishimiye iri tsinda. Safi, Nizzo na Humble Jizzo baririmbye ’Till I Die’ na ’Tayali’. Aba bahanzi bafite abafana bafite umurindi ukomeye cyane, bongeye ubushyuhe mu gitaramo.
– Allioni yaririmbye yasaraye ku buryo ijwi rye ritumvikanaga neza nk’uko bisanzwe. Yavuze ko yahisemo kuririmba afite ikibazo cyo mu mihogo mu kwirinda gutakaza amanota mu gitaramo cya nyuma gisoza PGGSS.
– Akanama nkemurampaka kamaze gushyikiriza amanota yose ikigo cya PWC gishinzwe kuyabara no kuyabika neza hanyuma bakore igiteranyo bamenya umuhanzi watsinze.
– Abahanzi bose uko ari icumi: Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Bruce Melody, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB baririmbye indirimbo ya PRIMUS bafatanyije.
– UKO BAKURIKIRANYE MU GUHEMBWA:
10.Umutare Gaby
9.TBB
8.Danny Nanone
7.Jules Sentore
6.Allioni
5.Young Grace
4.Danny Vumbi
3.Bruce Melody
2.Christopher
1.Urban Boyz
Ni uwuhe muhanzi ubona warenganye?
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO