Hashize umunsi umwe IGIHE itangaje inkuru y’umukobwa waburanye n’umuryango mu 1994 witwa Uwamahoro Yvonne, akaba amaze imyaka 26 adaca iryera umuryango we.
Ni inkuru yasakaye kugeza ubwo igeze ku bavandimwe ba Yvonne barimo Mama we na bakuru be baramureba baramumenya, Mama Gapusi hamwe na Gapusi mukuru we barabibona ndetse bahita bamuhamagara baramwibwira ndetse baranamenyana.
Kuri uyu wa Gatatu umuryango wa Yvonne nyirizina wavuye mu Karere ka Ngoma aho utuye ujya kumureba mu Murenge wa Rugarika, kugira ngo koko barebe neza niba ari Yvonne umwana babuze mu 1994.
Mukakayibanda Ignacienne umubyeyi wa Yvonne, yavuze ko ntagushidikanya ari umwana we yibyariye mu nda akaba umwana we wa kane. Yavuze ko umwana we yabuze ubwo bamuhaga abantu bo mu muryango wabo ngo ajye kubasura i Kigali mu mpera za Nzeri 1994.
Nyuma ngo y’ibyumweru bitatu bahise bamutumaho bamubwira ko umwana we yabuze ngo agahinda karamwishe cyane yibaza ukuntu abuze umwana we nyamara Jenoside yakorewe abatutsi yaramusize ari muzima.
Ubwo babonanaga, uyu mubyeyi kuvuga byageze aho biramunanira avuga ko Imana imukoreye igitangaza.
Mukankubito Alphonsine watoraguye Yvonne, yavuze ko ari umwana wamubereye umugisha cyane aho yamukuye Nyabugogo nyuma yo guhura ari akana gato bagatambikana agiye gusura iwabo bikarangira kahayobewe akakijyanira.
Yakomeje avuga ko yajyaga agira agahinda yibaza uburyo Mama wa Yvonne abayeho nyuma yo kubura umwana we ariko ngo Imana iciye inzira yongera kubahuza.
Amazina bwite ya Uwamahoro Yvonne ni Benegusenga Yvonne akaba avukana n’abana batanu akaba uwa kane, Papa we yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba yarabuze afite imyaka itatu.
Nubwo ariko yabonanye n’umuryango we, hagiye guhita hakorwa ikizamini cya ADN kugira ngo byemezwe ko koko ari umwana wabo nubwo umubyeyi we yamaze kubyemeza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!