Umukobwa witwa Joanna Kościak wo muri Pologne niwe wabaye nyampinga muri iri rushanwa, igisonga cya mbere aba Uwase Clémentine [Tina] wo mu Rwanda mu gihe Karolina Derpieńska nawe wo muri Pologne yagizwe igisonga cya kabiri.
Uyu mukobwa yari ahatanye na bagenzi 16 baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bitabira iri rushanwa ryari riri kubera muri Pologne ari naho Uwase yiga muri kaminuza ya Wyższa Szkoła Bankowa yigisha ibyerekeye ubukungu.
Umunsi nyir’izina wo gutora uwahize abandi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.
Uwase mbere yari yabwiye IGIHE ko umukobwa uzahiga abandi azahabwa amajwi hakurikijwe uko yitwaye imbere y’akanama nkemurampaka, intambuko, ubwiza n’ukuntu ashyigikiwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa.
Yagombaga guhembwa amafaranga ataratangajwe umubare ndetse agafotorwa bya kinyamwuga mu gihe cy’icyumweru ari mu butembere ku mucanga wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma bari 20, batatu barasezererwa kubera kutubahiriza igihe n’imyitozo.
Nyuma yo kuba igisonga cya mbere, agiye guhabwa ingengabihe y’umwaka wose ndetse mu bikorwa bye arateganya no kuza mu Rwanda.
Uwase ubusanzwe ni umunyamideli ndetse wegukanye ibihembo bitandukanye birimo icya Top Model Africa cyatangiwe muri Zimbabwe mu 2016 anitabira World Next Top Model 2017 mu Mujyi wa Beirut muri Liban, aza mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma.
Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza nka Miss Supranational 2018 naho ntiyahirwa kuko atigeze aza mu myanya y’imbere.



















TANGA IGITEKEREZO