Nduwayo yegukanye iryo siganwa rikinwe bwa mbere mu Rwanda, akoresheje isaha imwe, iminota 11 n’amasegonda 54 (1:11’:54”), akaba yasize Nathan Byukusenge wa kabiri ho amasegonda 12, kuko we yakoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda atandatu (1:12’:06”) naho Ruhumuriza Abraham aba uwa gatatu akoresheje (1:13’: 04”).
Hadi Janvier wari wayoboye bagenzi be bari bahanganye, ntiyahiriwe n’iri siganwa, kuko yaje gutobokesha ipine ubwo barimo bazenguruka inshuro ya 17, bigatuma Nduwayo wari wamukurikiye amucaho hamwe n’abandi bose yari yasize hafi umunota wose.
Uyu mukinnyi usiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Bike Aid mu Budage, yaje guhabwa irindi gare asubira mu irushanwa ariko nyuma yo kuzenguruka rimwe ahita yivanamo atishimye ndetse nyuma atangaza ko yababajwe bikomeye no kuba yagize ikibazo ntabone ubufasha bwihuse kugira ngo akomeze gukina.
Iri siganwa ryateguwe n’ikipe ya Benediction Cycling Team yanabaye umwanya mwiza kuri Nathan Byukusenge wo kwitegura bwa nyuma, dore ko ku itariki ya 21 uku kwezi azaba ari mu Mujyi wa Rio De Janeiro, aho azaba ahanganye n’abandi mu mikino Olempike, basiganwa mu misozi.
Mu bakobwa ho, abaturutse muri Eritrea beretse igihandure Abanyarwandakazi, nyuma yo kubazenguruka inshuro nyinshi, bikarangira begukanye imyanya ya mbere yose ndetse nta Munyarwanda n’umwe ubashize kurangiza kuko amategeko yavugaga ko umukinnyi bagenzi be basanze mu nzira bakazenguruka bakongera kumufata ahita ava mu irushanwa.
Amarushanwa yo mu bwoko bwa Critérium ni amarushanwa y’umukino w’amagare aho abakinnyi basiganwa ku ntera ngufi hagati y’ikirometero kimwe n’ibirometero icumi bakazenguruka inshuro nyinshi. Ni amasiganwa abera mu mujyi, akaba umunsi umwe.
Uyu munsi abakuru bazengurutse inshuro 30 ahantu hareshya na kirometero imwe n’igice, abato bahazenguruka inshuro 20 na ho abakobwa bahazenguruka inshuro 15.
Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup yari ateganyijwe mu mpera z’ iki Cyumweru yo yarasubitswe ashyirwa tariki 13 Kanama 2016 kuko hari abakinnyi bari bitabiriye amarushanwa yaberaga mu Bwongereza barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude na Nsengimana Jean Bosco.
Uko bakurikiranye
Abakuru:
Nduwayo Eric:1h11’54"
Byukusenge Nathan: 1h12’06"
Ruhumuriza Abraham: 1h13’04"
Gasore Hategeka: 1h13’04"
Nizeyimana Alex: 1h14"00"
Abakiri bato:
Munyaneza Didier : 1h13’32"
Ngabonziza: 1h14’00"
Dukuzumuremyi Ali: 1h15’40"
Abakobwa:
Yohanna: 55’ 56" n’iby’ijana 80
Tiegsti: 55’57" n’iby’ijana 05
Mosana: 59’07" n’iby’ijana 20
Wehazit:59’10’ n’iby’ijana 77
Eyura: 59’13" n’iby’ijana 84



















TANGA IGITEKEREZO