Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Fireman wiyita Umuhungu wa Muzika yavuze ko we na Kabera bamaze imyaka hafi ibiri bakundana.
Yagize ati “Twamenyanye mbere y’uko njya i Iwawa, ibaze umwana wankunze igihe abantu bose bari baranyanze, igihe Isi yose yarankuyeho amaboko we yari ahari.”
“Nta mugore twabanaga nta n’uwo nigeze. Ubukwe buri vuba ariko sinakubwira ngo ni ryari. Ku bwanjye nsanga igihe cyari kigeze. Hari igihe uhura n’umuntu ukabona niwe, afite itandukaniro n’abandi mwahuye. “
Abajijwe ibyatumye akundwakaza uyu mukobwa, Fireman yagize ati” Ni umukobwa ukunda Imana, utandukanye n’abo njya mbona. Reba ukuntu nasaze Isi yose ibizi,nahuye n’umwana ansubiza kuri zeru anjyana gusenga. Nabonye uko nasaze nsanga ntashaka umukobwa nawe wasaze."
Fireman avuga ko amenyana bwa mbere n’uyu mukobwa yabanje kugira ngo ni ukubeshya noneho bihumira ku murari agiye i Iwawa.
Fireman uherutse gusinya amasezerano y’imikoranire n’ikigo kigiye kwita ku muziki we, avuga ko gushaka umugore ari kimwe mu bizamufasha kuwukora ku buryo bwiza.
Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo Mugo (heroine), nyuma yaje kujyanwa Iwawa mu rwego rwo kumugorora, ahava muri Nzeri 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!